Abapolisi Bashinzwe Umutekano Wo Mazi Bongererewe Ubumenyi

Commissioner of Police (CP)  Vianney Nshimiyimana yitabiriye umuhango wo guha impamyabumenyi abapolisi 11 bari bamaze igihe bahugurwa uko banoza akazi ko kurinda umutekano mu mazi magari akikije u Rwanda. Hari n’intumwa ya Polisi yo mu Butaliyani.

Uwari uhagarariye Polisi yo mu Butaliyani( Carabiniere) yitwa Colonel Francesco Sessa.

Abandi bayobozi muri Polisi bari muri uriya muhanga ni Assistant Commissioner of Police (ACP) Elias Mwesigye uyobora ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe amahugurwa muri Polisi y’u Rwanda ACP Safari Uwimana n’umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’i Burengerazuba ACP Edmond Kalisa.

Abapolisi 11 barangije  amahugurwa bari bamazemo ibyumweru bibiri yaberaga mu kiyaga cya Kivu.

- Advertisement -

Bakoze imyiyereko igaragaza ko ibyo bigishijwe bitabaye amasigarakicaro berekana ubuhanga mu gushakisha no kurohora abantu cyangwa ibintu byarohamye.

CP Nshimiyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kongerera ubumenyi abapolisi, ashima uko  abahawe amahugurwa bitwaye neza.

CP Nshimiyimana Vianney

Ati: “ Polisi yashyize imbaraga nyinshi mu guhugura Abapolisi ariko ntabwo yabigeraho yonyine, niyo mpamvu yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Carabiniere, tukaba turi kwishimira umusaruro ayo masezerano arimo gutanga.”

Ni amahugurwa Polisi ivuga ko izahabwa n’abandi bapolisi kugira ngo ubumenyi bugere kuri benshi.

Yababwiye ko ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda bushima akazi bakora ariko ibasaba gukomeza gukora neza, guhora bihugura mu bumenyi butandukanye, no gufata neza ibikoresho bahabwa kuko bihenda.

ACP Mwesigye uyobora ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu mazi yavuze ko amahugurwa bahawe ari ingirikamaro kandi ko azafasha abapolisi ayobora mu kazi kabo ka buri munsi

Ati: “ Turashimira abapolisi ba Carabiniere baje kuduha amahugurwa agendanye no gucunga umutekano wo mu mazi. Abahuguwe bize ubwoko bune bwo gushakisha ahantu habona n’ahatabona, no gukoresha ibikoresho kabuhariwe.”

Uyu mupolisi mukuru avuga ko abapolisi ashinzwe kuyobora bize kurohora ikintu cyarohamye mu mazi bakoresheje imigozi yabugenewe, gukoresha igipimo cy’icyuma gifasha kumva aho igishakishwa kigeze hakoreshwa indangakerekezo.

Bahuguwe no gufata amafoto kugeza kugishakishwa mu ndiba y’aho amazi agarukira no kugikuramo hifashishijwe umupira wabugenewe ushyirwamo umwuka mu ndiba y’amazi ugakoreshwa mu kuzamura icyarohamye.

Colonel Francesco Sessa wari uhagarariye Carabiniere, yashimiye abahawe amahugurwa ubwitange n’imyitwarire myiza bagaragaje muri aya mahugurwa y’ibyumweru bibiri.

Ati: “Bagaragaje ubumenyi buhambaye kandi ibyo bize barabimenye; byaba ibyo bize mu magambo n’ibyo bize bakabishyira no mu bikorwa kandi twizeye ko bazbikoresha mu kazi kabo kaburi munsi.”

Yashimiye Polisi y’u Rwanda yemeye kugirana umubano na Carabiniere cyane cyane mu guhanahana ubumenyi.

K’ubufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Carabinieri ari nayo yohereje abarimu bo mu kigo gitanga amahugurwa y’ubumenyi mu byo koga no gucubira (Scuba Diving Centre)

Carabinieri ni Jandarumori y’u Butaliyani. Ifite inshingano zo kurinda umutekano w’imbere mu gihugu.

Ikicaro cyayo kiba i Genoa mu Butaliyani.

Ifoto rusange y’abitabiriye kiriya gikorwa

Biteganyijwe ko icyiciro cya 2 cy’abapolisi b’u Rwanda kizitabira  aya mahugurwa mu  Ukwakira, 2022, abazitwara neza bazajya bifashishwa mu guhugura abandi.

Arma Dei Carabinieri ni iki mu by’ukuri?

 Ni Urwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.

Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.

Mu ntangiriro y’imikorere y’uyu mutwe(hari mu Kinyejana cya 19), wabanje gukora ari Polisi y’Intara ya Sardinia, ariko nyuma uza kugira imbaraga nyinshi uhinduka Polisi y’abasivili n’iy’abasirikare.

Nirwo rwego umunyagitugu wategetse u Butaliyani witwa Benito Mussolini yakoresheje acecekesha abatarumvaga abatwara ya Gifashisite( fascist ) yari yadukanye ayasangiye na Adolf Hitler wategekaga u Budage na Franco wategekaga Espagne.

Abo muri Arma dei Carabinieri ni nabo bamuhiritse nyuma yo kubona ko politiki ye yari irimo itsindwa.

Ni ishami ry’umutekano rikomeye k’uburyo ryemerewe gukorera akazi aho ari ho hose mu Butaliyani kandi rigakoresha intwaro igihe icyo icyo aricyo cyose.

Ubu bubasha ryabugize mu mwaka wa 2000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version