Israel Izakomeza Kuba Hafi Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi-Amb Ron Adam

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam

Nyuma yo gushyira indabo ku mva ishyinguyemo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside bashyinguye i Nyanza ya Kicukiro, Ambasaderi wa Israel mu Rwanda Dr Ron Adam avuga ko abaturage ba Israel bazi icyo kurokoka Jenoside bivuze. Bityo ngo bazakomeza gufasha abarokotse iyakorewe Abatutsi.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 27, Gicurasi, 2022 nibwo abakozi ba Ambasade ya Israel mu Rwanda bagiye kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Iki gikorwa bagikoreye ku rwibutso rw’i Nyanza mu Karere ka Kicukiro.

Muri iki gikorwa kandi IBUKA yari yohereje uyihagararira ari we Olivier Brave Ngabo ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri uyu muryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Ngabo Brave yabwiye abari baturutse muri Ambasade ya Israel uko abenshi mu bashyinguwe mu rwibutso rwa Nyanza bishwe.

- Advertisement -

Yababwiye uko Abatutsi bavuye hirya no hino muri Kicukiro bajya mu cyahoze ari ikigo kigisha imyuga cyitwaga ETO Kicukiro bibwira ko bazarindwa n’ingabo z’umuryango w’Abibumbye.

Bibwiraga ko ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari ziri muri kiriya gice zari bukumire Interahamwe ntizibice ariko si ko byagenze.

Ndetse Abatutsi bari bahahungiye batakambiye ingabo za UNAMIR zari zigiye gutaha ngo zibe ziretse kugira ngo zibarinde ariko ziranga.

Hari n’ababyeyi bazisabye kubajyanira abana ngo byibura bo bazarokoke ariko ntibabyemera ahubwo batwara imbwa zabo.

Interahamwe zimaze kubona ko ingabo za UNAMIR zitashye, zigiriye inama yo kuvana Abatutsi muri ETO Kicukiro zibajyana i Nyanza ya Kicukiro kugira ngo zihabicire nta munyamahanga uzibonye.

Matayo Ngirumpatse wari Perezida w’Interahamwe

Kubera ko ETO Kicukiro ituranye n’ahitwa SONATUBES kandi hakaba hari ihuriro ry’imihanda harimo n’ujya i Kanombe ku kibuga cy’indege, Interahamwe zanze kwicira Abatutsi aho ngaho ahubwo zibajyana ahitaruye, ari ho i Nyanza.

Ngabo Brave ati: “ Mu nzira babajyana, hari  Abatutsi bamwe biciwe aho, abandi bicwa bageze i Nyanza. Mu Batutsi barenga 3000, abagera kuri 90 nibo barokotse gusa.”

Duhuje byinshi…

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda witwa Dr Ron Adam yavuze ko amateka ya Jenoside ari ikintu u Rwanda ruhuriyeho na Israel.

Ati:  “ Njye nk’umuntu ukomoka ku babyeyi bahitanywe na Jenoside yakorewe Abayahudi, nzi neza icyo kwica uzizwa uwo wavutse uri we bisobanura. Nzi neza icyo kwicazwa ahantu nta kindi utegereje ari urupfu bisobanura. Nifuriza abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda kuruhukira mu mahoro kandi tuzakomeza gukorana no kuba hafi abayirokotse.”

Abakozi ba Ambasade ya Israel bashyize indabo ku mva i Nyanza ya Kicukiro

Ron Adam yasabye abarokotse Jenoside kujya bavuga cyangwa bakandika ibyababayeho bikazabera ubuhamya abazabakomokaho kandi bigacecekesha abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gushyira indabo ku rwibutso rw’i Nyanza, abakozi ba Ambasade basuye ‘ubusitani bwo kwibuka’ buri hafi aho.

Urwibutso rw’i Nyanza muri Kicukiro ruruhukiyemo imibiri 105,000 y’Abatutsi bari batuye muri Komini ya Kicukiro cyangwa mu bindi bice byari bihaturiye.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version