Rusizi: Kuri Paruwasi Ya Mibilizi Habonetse Imibiri 350

Amakuru atangwa n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru avuga kuri Paruwasi ya Mibilizi mu Karere ka Rusizi hamaze kuboneka imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside igera kuri 350. Kuri uyu wa Kabiri taliki 25, Mata, 2023 habonetse imibiri 251.

Mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, hakunze kuboneka imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside.

Bamwe bibaza impamvu muri iki gihe ari bwo bagaragara kandi haba hari abantu bazi aho iyo mibiri iba yarajugunywe.

IBUKA isaba abantu bose bazi aho imibiri y’abazize Jenoside yajugunywe kuhavuga kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro.

- Advertisement -

Kumenya aho imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi yajugunywe ntibitangazwe, ubizi abikurikiranwaho mu rwego rw’amategeko.

Gushakisha indi mibiri y’abazize Jenoside yajugunywe kuri Paruwasi ya Mibilizi muri Rusizi birakomeje.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version