Abapolisi b’u Rwanda Bari Mu Butumwa Muri Sudan y’Epfo Bambitswe Imidali

Umuryango w’Abibumbye wambitse Imidali y’Ishimwe abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudan y’Epfo, igikorwa cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Nzeri.

Abambitswe imidali ni abapolisi 158 bagize itsinda ry’abapolisi bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (RWAFPU-3) baba mu murwa mukuru Juba kuva mu Ugushyingo 2020, n’abandi bapolisi 23 bihariye (IPOs).

Umuhango wayobowe n’Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye mu butumwa bw’amahoro muri Sudan y’Epfo (UNMISS), Nicholas Haysom.

Yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo n’umurava mu kugarura amahoro.

- Advertisement -

Ati “Nubwo u Rwanda rwagize amateka atari meza ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu gutanga umusanzu mu butumwa bw ‘Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro. Ubu turi hano mu gushimira no guha icyubahiro abasore n’inkumi b’u Rwanda.”

Yabashimiye uruhare rwabo mu kubungabunga amahoro n’umutekano muri icyo gihugu no gufasha abaturage kwiyubakira ubushobozi binyuze mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibindi bitandukanye.

Abapolisi bambitswe imidali y’ishimwe biganjemo ab’igitsina gore, ari nabyo Haysom yashimye kuba abagore nabo bagira uruhare mu kurinda amahoro.

Ati “Ibikorwa mwakoze bizahora byibukwa n’abaturage b’iki gihugu. Mwaranzwe n’ubushishozi, kwihesha agaciro kugeza ubwo mugiye gusubira iwanyu. Imidali mwambitswe uyu munsi ni ishimwe ry’ubwitange bwanyu no kuba ba ambasaderi beza b’Igihugu cyanyu ndetse n’Umuryango w’Abibumbye.”

Umuyobozi w’itsinda ry’abapolisi bambitswe imidali, Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera, yashimiye ubuyobozi bw’intumwa z’Umuryango w’abibumbye muri Sudan y’Epfo, Polisi ya Sudan y’Epfo n’abaturage b’iki gihugu, ku buryo babafashije kugira ngo bashobore gusohoza inshingano zabo.

Yagize ati “Imirimo yacu yari ijyanye n’inshingano z’Umuryango w’Abibumbye, kurinda abasivili, kugarura umwuka mwiza wo gufasha ikiremwa muntu, kugenzura no guperereza ku burenganzira bwa muntu no gufasha ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’amahoro muri iki gihugu.”

SSP Masozera yakomeje avuga ko nubwo bahuye n’imbogamizi zitandukanye, itsinda yari ayoboye ryakomeje kwihangana bakemura ibibazo byari bihari.

Yavuze ko yishimiye kuba bambitswe umudali w’ishimwe kubera ubwitange no gukora cyane bibaranga.

Bambwitswe imidali kuri uyu wa Kabiri

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version