Intego Ni Uguteza Imbere Airtel Money-Ikiganiro N’Umuyobozi Wa Airtel-Rwanda

Mu rwego rwo kumenya byinshi mubyo Emmanuel Hammez uherutse gushyirraho ngo ayobore Airtel Rwanda ateganya kuyigezaho no kubigeza ku Banyarwanda,Taarifa yagiranye ikiganiro nawe, atubwira ko ikintu cy’ibanze azakora ari ukuzamura Airtel Money…

Taarifa: Buri wese aribaza agashya muzanye muri Airtel ?

Hammez: Amaraso mashya nzanye si ayandi, ahubwo ni asanzwe aranga Airtel Africa, ni ukuvuga amaraso y’ubufatanye mu guhanga udushya hagamijwe guha abakiliya bacu serivisi nziza, kandi tugatuma Airtel Rwanda ikomera nk’uko bimeze n’ahandi dukorera.

Ikindi kandi ni uko twiyemeje ko muri iki gihugu tuzahashyira ibikorwaremezo bifatika bizaha abakiliya bacu ubushobozi bwo gukoresha neza serivisi zacu, bikabagirira akamaro.

- Advertisement -

Hagati aho ariko, hari ibyo twarangije kugeza mu Rwanda birimo murandasi yihuta kandi ikunzwe na benshi.

Muri iyi minsi turi kubaka uburyo buhamye bwo kwakira no kohererezanya amafaranga harimo no kuyishyurana, ni Airtel Money.

Tuzabikora binyuze muri za ‘service centers’, kandi kugeza ubu dufite izigera kuri 42, ndetse na za kiyosike( utuzu tw’aba agents) tugera ku 1700 hirya no hino mu Rwanda.

Nakubwira ko kimwe mu bintegereje mu kazi kanjye ari ugukora uko dushoboye tukamamaza ibyo dukora, abantu bakabimenya kuko hari benshi rwose batarabimenya.

Twe turashaka kuba aba mbere bakorana n’abaturage kugira ngo bagere kuri serivisi bakeneye mu itumanaho risanzwe n’irikoresha murandasi.

Abanyarwanda bagomba kumenya ko duhari kandi ko dutanga serivisi nziza.

Taarifa: Ku rundi ruhande ariko, abakiliya bavuga ko ibiciro byanyu biri hejuru. Ese mwaba muteganya kuzasuzuma niba byagabanywa?

Hammez: Icyo ni kimwe mu bintu naganiriye n’umukozi wacu ushinzwe amasoko no kwamamaza ibyo dukora. Aha nakumenyesha ko ibiciro byacu biri hasi cyane cyane mu byerekeye murandasi ugereranyije n’abandi dutanga serivisi zimwe.

Nta handi wasanga GB 30 zigura amafaranga  Frw 10 000, cyangwa ngo ugure GB 65 ku  Frw 21.000.

Ntabwo ikibazo kiri ku biciro mu by’ukuri ahubwo ni kwa kundi nakubwiye ko abantu batadufiteho amakuru arambuye.

Abantu bose bakeneye murandasi kugira ngo bakore, bityo rero bakeneye no kumenya aho bayigura itabahenze.

Bakeneye kureba Canal + bakoresheje murandasi, bakeneye kureba Netflix bakoresheje murandasi…

Ndagira ngo mvuge ko murandasi yacu ari yo ikwiye gukoreshwa ku byuma nka biriya kandi mu mirere nk’iriya isaba ko abantu baba bafite murandasi ihagije  kandi itabahenze.

Ikindi ni uko kuba Kigali ishaka kuba ‘smart city’ bivuze ko ikeneye murandasi yihuta kandi idahenze.

Nemera neza ko ibyifuzo bya Kigali bihuje n’ibya Airtel muri uwo murongo wo kuba umujyi usobanutse mu ikoranabuhanga.

Taarifa: Ni ibihe bintu muzibandaho ku ikubitiro mu kazi kanyu gashya inaha mu Rwanda?

Hammez: Ku ikubitiro hari ‘uguteza imbere Mobile Money’ kandi tukabyamamaza cyane.

Gusa nakwibutsa abasomyi ba Taarifa ko kugeza ubu kohereza cyangwa kwakira amafaranga ukoresheje Airtel Money ari Ubuntu. Nta kiguzi namba!

Ibi si ku muntu n’undi gusa, ahubwo ni no ku muntu na Banki ye.

Akazi dufite ni ukubimenyesha Abanyarwanda bakamenya ko izo serivisi zose tuzitanga ku giciro kitagoye buri wese.

Ikindi kintu nzibandaho ni ugutuma murandasi ikomeza gukora neza ikagera kuri benshi kandi yihuta.

Mu by’ukuri ikibazo si uko murandasi ihenda, ahubwo ikibazo cyabaho ari uko ikora nabi.

Ni inshingano zanjye n’abo dukorana ko abaturage b’u Rwanda babona murandasi  ihagije aho bari hose n’igihe icyo aricyo cyose.

Taarifa: Mu bushishozi bwanyu, mwaratekereje musanga inaha mu Rwanda ari iki kizabagora mu kazi kanyu?

Hammez: Yewe ntakubeshye nasanze ikigoye ari ukugera ku mutima w’Umunyarwanda, akamenya kandi akemera ko duhari, akemera ko Airtel- Rwanda ari ikigo gikomeye kandi cyaje kumuha serivisi yifuje kuva cyera abandi batamuhaye cyangwa se bamuhaye nabi.

Taarifa: Tubifurije amahirwe mu kazi kanyu.

Haamez: Murakoze namwe.

 

Emmanuel Hamez aherutse gusimbura Amit Chawla wayiyoboraga kuva mu mwaka wa 2018.

Hamez yari asanzwe ari Umuyobozi wa Airtel DRC, umwanya yamazeho imyaka ine.

Muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Hamez yazamuye bifatika umubare w’abakiriya ba Airtel, anaharanira ko ishoramari rikorwa rijyana neza n’intego ikigo gifite.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version