Kagame Ari Muri Arabie Saoudite Mu Nama Ku Bukungu Bw’Isi

*Iyi nama bazigira hamwe uko ubukungu bw’isi bwasaranganywa

Paul Kagame ari muri Arabie Saoudite mu ruzinduko azitabiramo inama mpuzamahanga ku bukungu bw’isi.

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 28, Mata, 2024 nibwo yageze mu Murwa mukuru, Riyadh.

Muri wo hagiye kubera inama mpuzamahanga ku bukungu bw’isi izaganirwamo uko ubukungu bw’isi buhagaze n’uburyo isi yakomeza gukorana ngo ubukungu burusheho gusaranganywa, icyuho kinini hagati y’abakire n’abakene kigabanuke.

- Kwmamaza -

Bazanaganira uko urwego rw’ingufu cyane cyane ingufu zisubira rwarushaho gutezwa imbere.

Minisitiri Ingabire Paula ushinzwe ikoranabuhanga na inovasiyo avuga ko iriya nama izahuza Guverinoma nyinshi zo ku isi n’abikorera ku giti cyabo baturutse imihanda yose.

Ingabire ati: “ Turarebera hamwe uko iterambere rizaba rihagaze mu myaka icumi iri imbere, ariko cyane cyane ku ngamba zafatwa kugira ngo ryihute rigere kuri bose mu buryo bungana”.

Minisitiri Ingabire Paula

Izarebera hamwe uruhare ikoranabuhanga, ubumenyi no guhanga imirimo bigira ngo iryo terambere ryihuse rigezwe kuri bose.

Mu buryo bw’umwihariko, u Rwanda rusanzwe rufatanya na World Economic Forum muri serivisi zirimo ubuzima, uburezi, ishoramari n’ibindi.

Ingabire avuga ko iriya nama izabera u Rwanda uburyo bwiza bwo kwereka amahanga aho rugeze mu iterambere ndetse no gusuzuma aho ruzaba rugeze rwihaza mu bukungu mu myaka icumi iri imbere.

Ni urugero rukora rubifashijwemo n’abafatanyabikorwa barwo barimo n’abahuriye mu muryango World Economic Forum nka Banki y’Isi.

Muri iriya nama kandi Perezida Kagame arahatangira ikiganiro mu nama yihariye iziga ku cyerekezo gishya mu iterambere ry’isi kiswe New Vision for Global Development.

Abandi bazaba bari kumwe muri icyo kiganiro ni Perezida wa Nigeria Bola Ahmed Tinubu, Minisitiri w’Intebe wa Malaysia Anwar Ibrahim, Umuyobozi wa IMF Kristalina Georgieva n’Umuyobozi mukuru w’Ikigo Lazard Group, Peter Orszag.

Ubukungu bw’isi ya none, ku rundi ruhande, bushingiye no ku mikoranire n’Ubushinwa.

Ubushinwa ni igihugu bamwe badatinya kuvuga ko ari cyo gikize ku isi.

Icyakora Abanyamerika baracyari aba mbere mu butunzi bw’amadolari($) menshi kandi nibo bayobora Banki y’isi nk’uko amasezerano yiswe aya Breton Woods yabigennye.

Ibi bituma idolari ryabo rikomeza kuyobora ubucuruzi ku isi.

N’ubwo ari uko bimeze, Abashinwa nabo batangije irindi huriro bise BRICS  kugira ngo nabo bahurize hamwe imbaraga n’amahanga bityo bubake ubukungu bushobora guhangana n’ubw’Abanyamerika n’Abanyaburayi.

Iri huriro ryanashinze Banki ikorera muri Brazil bise New Developpement Bank iyoborwa na Dilma Vana Rousseff wigeze kuba Perezida wa 36 wa Brazil.

Ku byerekeye imikoranire y’Ubushinwa n’Amerika mu by’ubukungu by’umwihariko, Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ubucuruzi witwa Janet Yallen aherutse mu Bushinwa kuganira n’ubuyobozi bw’aho uko ubucuruzi iki gihugu gikorana n’amahanga ‘bwakoranwa gushyira mu gaciro’.

Abanyamerika banenga Abashinwa kuzuza ku isoko ry’isi ibikoresho byabo kandi ku giciro giciriritse ku buryo bituma iby’abandi( Abanyamerika n’inshuti zabo) bitakaza abakiliya.

BBC iherutse kwandika ko Abashinwa babonye ko isi ikeneye cyane ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku zuba bituma bakora ibi byuma byinshi ku buryo ibyo bakora mu mwaka umwe biba bikubye inshuro nyinshi ibyo Abanyamerika n’Abanyaburayi bakoze mu myaka irenga itanu ishize.

Umuvuduko Abashinwa bakoramo ibintu utera abandi ubwoba ku buryo bamwe bavuga ko bufite intego y’uko isi yose izahinduka ‘Made in China.’

Batanga urugero ku modoka z’amashanyarazi zitwa BYD(Build Your Dreams:比亚迪汽车 mu Gishinwa).

Ni imodoka zikorerwa mu Mujyi wa Shenzen mu Bushinwa, abantu bakemeza ko zifite ikoranabuhanga rigezweho kandi zihendutse ugereranyije n’izikorerwa muri Amerika zitwa Tesla zo mu ruganda rw’umuherwe Elon Musk w’Umunyamerika zikazabura isoko.

Abashinwa bavugwaho kugira umushinga muremure wo gukura Abanyaburayi  ‘amata mu kanwa’ binyuze mu kugeza ku isoko ryabo ibikoresho bya Made in China  byinshi kandi byiza bityo amasoko y’ibikorerwa mu Budage, Ubwongereza n’Ubufaransa( nibyo bihugu bikomeye mu bumwe bw’Uburayi) n’ahandi,  akabura abaguzi.

Ku byerekeye Afurika, abanyapolitiki b’aho bo basaba Amerika n’Uburayi kuva ku bya kera bakamenya ko aho isi igeze ari ngombwa ko Afurika ihitamo abafatanyabikorwa bayo bayifitiye akamaro.

Ni ingingo imaze igihe mu biro by’abakora politiki kuri uyu mugabane kuko bamwe bavuga ko amabwiriza atangwa na Banki y’isi ndetse n’ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF, abagangamira ishoramari nyafurika kandi agatuma ibihugu bitabyaza umusaruro amafaranga byagujije.

Hari inama zigomba gukorwa mu mpera za Mata, 2024 zizigirwamo uko Afurika yahabwa ubwisanzure mu kugena uko amafaranga igurizwa iyakoresha aho kujya ibitegekwa n’amahanga.

Imwe muri zo izabera i Nairobi muri Kenya, igihugu IMF ivuga ko ubu ari icya kane gikize muri Afurika.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version