Abapolisikazi Bari Guhugurwa Ku By’Ubutumwa Bw’Amahoro Bazoherezwamo

Abapolisikazi 100 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro kuri uyu wa Mbere taliki taliki 08, Mutarama, 2024 batangiye amahugurwa bazamaramo ibyumweru bibiri abategurira kuzakora neza akazi kabo.

Ari kubera mu Ishuri ry’amahugurwa rya Polisi (PTS) i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

Yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye, atangizwa ku mugaragaro kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Mutarama 2024, n’Umuyobozi w’Ishuri, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti.

Abayitabiriye bazayarangiza bafite ubumenyi n’ubushobozi  buzabafasha kuzuza neza inshingano zabo mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.

Umuyobozi w’iri shuri, CP Niyonshuti yibukije abo bapolisikaziumusaruro bitezweho.

Ati: “Mbere yo koherezwa mu butumwa bw’amahoro, ni ngombwa ko abapolisi[kazi] baba bujuje ibisabwa bijyanye n’akazi bagiyemo, birimo ubumenyi bujyanye n’imikorere ya kinyamwuga, ubumenyi mu ndimi, kumasha, imirongo migari ku mikorere ya Polisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’ibindi.”

CP Robert Niyonshuti, Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari

Yababwiye ko amahugurwa bagiyemo ari cyo yateguriwe.

Nta kindi agamije kitari ukubongerera ubushobozi n’ubumenyi mu kazi bazoherezwamo mu gihe gito kiri imbere.

Yagaragaje ko uruhare rw’abagore mu bikorwa byo kubungabunga amahoro ari ingenzi mu kurushaho gushyikira ibyemezo bifatwa mu guharanira amahoro n’umutekano mu bihugu nyuma y’amakimbirane.

Ati: “Amakimbirane agira ingaruka mbi ku buzima no ku burenganzira bw’abagore n’abakobwa mu bijyanye n’uburezi kimwe n’imibereho y’umuryango muri rusange.

Ihohoterwa rikorerwa abagore ririyongera mu gihe cy’amakimbirane, aho gufata ku ngufu abagore n’abakobwa bikoreshwa nk’intwaro y’intambara mu guhungabanya imibanire y’abantu n’imiryango, ari nayo mpamvu hakenewe uruhare rw’abagore mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu guhangana n’iki kibazo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version