Mbonimana Weguye Mu Nteko Kubera Umusemburo Arifuza Umwanya

Dr Mbonimana Gamariel wigeze kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, nyuma akaza kwegura kubera ikosa ryo gutwara imodoka yasinze avuga hagize undi mahirwe ahabwa mu buyobozi yayakirana yombi.

Avuga ko ubukangurambaga amaze mo iminsi bwo kubuza abantu kubatwa n’inzoga, atari amaco yo kubona umwanya wa Politiki ahubwo ari umusanzu we mu kubaka Abanyarwanda bafite ubuzima bwiza.

Asigaye agaragara cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bindi bikorwa bitandukanye atanga ubutumwa bushishikariza abantu kurangwa n’imyitwarire izira ubusinzi.

Hagati aho kandi, muri iki gihe, agaragaza ko azashyigikira Perezida Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe taliki 15 Nyakanga, 2024.

- Advertisement -

Twabamenyesha ko asanzwe aba mu ishyaka PL.

Dr. Gamariel Mbonimana yabwiye Kigali Today ati: “Nubwo mbarizwa mu ishyaka rya PL mfite uburenganzira bwo kuba nashyigikira Perezida wa Repubulika ku mukandida wo kuyobora u Rwanda cyane ko ishyaka mbarizwamo ritambuza kubikora kuko ubwaryo ari Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa buri muntu (PL) gusa ku kibazo mwambajije cyo kuba nshaka ko nahabwa inshingano, ntabwo nazanga baramutse bongeye kungirira icyizere nk’uko nabivuze ubwo namurikaga igitabo mperutse gusohora”.

Yashinze ihuriro yise SOBER Club rifite intego yo gushishikariza abantu kubaho mu buzima bufite intego kandi butishora mu businzi no mu biyobyabwenge cyane ku rubyiruko.

Dr Mbonimana yavuze ko igihe icyo ari cyo cyose yakongera kugirirwa icyizere agahabwa inshingano mu buyobozi yabyemera kandi akazikora neza.

Avuga ko  kuva yagwa mu ikosa no gusezera mu nshingano ze kubera ubusinzi, yahise afata icyemezo cyo kureka inzoga burundu ndetse afata n’umwanzuro wo gushishikariza abandi kuzireka.

Nyuma y’aho yaje gusohora igitabo gikubiyemo inyigisho zifasha abandi kubaho mu bushishozi bwabo birinda ubusinzi.

Yakise  ‘Imbaraga z’Ubushishozi’ kigamije kurwanya ibiyobyabwenge ashingiye ku mateka yanyuzemo.

Nyuma yo gusezera ku nshingano ze mu Nteko Ishinga Amategeko, ubu Dr Mbonimana asigaye ari umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri East African University.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version