Abareganwa Na Rusesabagina Basobanuye Uko Bagabye Ibitero Bitanu I Rusizi

Urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina, Nsabimana Callixte ‘Sankara’ n’abandi bose hamwe uko ari 21 rwakomeje kuri uyu wa Gatanu, biregura ku byaha bashinjwa. Benshi bemera uruhare rwabo ndetse bagasaba imbabazi.

Shaban Emmanuel ukomoka mu Karere ka Rusizi, aregwa ibyaha bitanu byo gushishikariza abantu gukora iterabwoba, ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi nk’igikorwa cy’iterabwoba, gutwikira abandi ku bushake, kuba mu mutwe w’iterabwoba no gukoresha ibiturika ahantu hahurira abantu.

Yasobanuriye urukiko uburyo yagiye mu bikorwa bya FLN, ahera ubwo mu 2015 yagiranaga ibibazo n’umugore we, akamuta akigira i Bukavu muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Muri uwo mwaka ubwo UNHCR yabaruraga impunzi, na we ngo yagiye kwibaruza ngo arebe ko hari amahirwe yabonamo.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Twahuriyemo n’umusaza witwa Justin Bugingo turamenyana, ari na we mu 2019 mu kwezi kwa kane waje kumpa akazi ku bwato bwe, ambwira ko bugiye gupakira imizigo i Kalehe, ambwira ko atizeye utwaye ubwo bwato, ko ashobora kumuguranira moteri dore ko aribwo ngo yari akimarara kuyigura.”

Ubwo bageraga i Kalehe ngo yasanze ya mizigo ari abantu bitwaje intwaro. Binjiyemo baragaruka, bagera ku Idjwi mu rukererera, barahagarara barihisha. Bwije basubukuye urugendo ari 105.

Shaban ati “Twahagurutse nko mu ma saa mbili z’umugoroba, nko mu ma saa sita ntangira kubona turi kwerekeza mu kirere cyo mu Rwanda. Tugeze ku nkombe ku butaka bwo mu Rwanda abo bantu bavamo bakomeza urugendo, shoferi ahindura ubwato dusubira i Bukavu.”

Baje kumusobanurira ko ari abarwanyi bari bagize umutwe wa CNRD ariko binjiye mu ngabo za FLN, barimo bimurira ibirindiro muri Nyungwe.

Shaban ngo yageze kwa Bugingo amuhemba 50$, amuha na tike arataha.

Nyuma y’amezi atatu ngo Bugingo yongeye kumuhamagara amubwira ko amufitiye akazi, ko hari umuntu ashaka ko azaherekeza akamugeza ku mugezi wa Rusizi, abantu bari mu Rwanda bakajya kumufata.

Uwo yari Bizimana Cassien alias Pacy na we uri muri uru rubanza. Yagiraga uruhare mu bitero byaberaga mu Rwanda, aturutse ku butaka bwa RDC.

Shaban avuga ko atari azi imigambi aba barwanyi babaga bagiyemo.

Ngo yagize amakenga, Bugingo amwizeza ko ibikorwa byabo nibimara gukomera bazamuha $5000 ndetse byashoboka bakayarenza, kandi ko bazajya bamuha $100 buri uko aherekeje umuntu akamugeza ku mugezi wa Rusizi.

Yemeye ko yaherekeje Bizimana inshuro eshatu, rimwe ngo aza kwanga ko asubira inyuma, bajyana mu gitero mu Rwanda.

Mu Rwanda bakiriwe n’abandi bantu bane aribo Matakamba Jean Berchmas, Byukusenge Jean Claude, Ntibiramira Innocent na Sibomana Jean Bosco.

Icyo gihe ngo bagabye igitero ahitwa mu Rubondwe, nubwo nta we cyahitanye. Kirangiye, babandi baturutse muri Congo basubiyeyo.

Mu mpera z’ukwezi kwa cyenda 2019 ngo Bugingo yongeye guhura na Shaban amubwira ko hari umuntu umuragirira amasambu muri Gishoma ariko akaba atamubona kuri telefoni, amubaza niba nta muntu aziyo wabahuza.

Yamuhuje na murumuna we Nikuze Simeon, baza guhura, na we amwinjiza muri ibyo bikorwa bya FLN ndetse amubitsa grenade.

Shaban ati «Urwo ruhare nagize rwatumye nisanga muri ibyo bikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu. Nabyisanzemo ku bw’ubushishozi buke, nshukishwa amafaranga ndemera ndayakorera, nta mugambi nari mbifitemo. Urwo ruhare rwose ndarwicuza nkanarusabira imbabazi.»

Uwo mugabo yafashwe ku wa 21 Ukwakira 2019 atarahabwa amafaranga yijejwe, ahubwo ngo yabwirwaga ko ari bugufi ku buryo bari baranamusabye gutegura umushinga azakoramo.

Ati «Nari naranawuteguye ko ngomba gushinga farumasi, nanjye ngahindura ubuzima. »

Ntibiramira yemeye uruhare muri biriya bitero

Ntibiramira Innocent wabaye muri FDLR, na we yemeye ibyaha aregwa uko ari bitanu.

Yavuze ko muri Werurwe 2013 Matakamba yagiye iwe mu rugo akamubwira ko hari abasirikare bo muri Congo bamushaka, ndetse ko abyemeye yamujyanayo kandi ko harimo amafaranga menshi.

Ati “Nuko rero nta we unanira umushuka, naje kubyemera.”

Bageze ahitwa Nyawera i Bukavu bahuriye mu kabari na Bizimana Cassien uzwi nka Pacy, bemeranya ko bagomba gukorana, undi ngo yibwiraga ko agiye gukira.

Matakamba ngo yamubwiye ko bashaka undi muntu wazajya ubafasha imirimo, amurangira bagenzi be Sibomana Jean Bosco na Nsabimana Jean Damascene.

Igitero cya mbere cyagabwe i Karangiro ku ruganda rutunganya ifu y’ibigori n’iy’imyumbati. Ntibiramira ngo yari kumwe na Sibomana ari babiri.

Ati “Tuhageze Sibomana yateye grenade ku modoka agira ngo iyitwike, grenade irapfuba, noneho njyewe kubera ko nari mfite imbunda ndatekereza ngo ko icyo twaje gukora cyanze bigenze bite kandi batubwira ko ari ukumvikaniha ko FLN ihari? Narashe amasasu agera kuri atandatu mu kirere, turataha. »

Matakamba ngo ni we wari wagiye kureba ko imodoka ziri burare ku ruganda, anabaha ibikoresho byo kwifashisha birimo imbunda na grenade.

Igitero cya kabiri bakigabye mu Rubondwe ari Ntibiramira, Matakamba, Byukusenge, na Sibomana, bari kumwe na Shaban na Bizimana baturutse muri Congo.

Umugami wari ugutega imodoka bakayitwika, ariko nabwo ntiwagerwaho.

Ntibiramira yagize ati “Biziman Cassien yagiye mu muhanda ahagarika imodoka ya Coaster, yanga guhagarara. Yanze guhagarara ararasa, ubwo n’abandi bararasa, imodoka ntiyahagarara, haza n’indi modoka barayihagarika n’ubundi iranga. »

« Haje n’igikamyo baragihagarika, bararasa, imodoka ntiyahagarara, nuko bwari bunakeye, saa saba zararengaga, ubwo twafashe inzira turataha, misiyo uba ipfuye gutyo.»

Yavuze ko ku gitero cya gatatu aribwo batwitse imodoka.

Igitero cya kane cyagabwe i Nyakarenzo ku muhanda ujya i Mibirizi, ahitwa ku Cyapa.

Ntibiramira ati «Hatambutse imodoka zirimo amatagisi n’ivatiri, zihuta cyane, izo turazihorera, haje kuza igikamyo kubera ko hazamukaga, kigenda gahoro, Byukusenge aragihagarika, cyanze ararasa, arashe kirahagarara, umushoferi avamo ariko sinahabonaga neza bitewe n’uko njye nari ndi haruguru yabo gatoya. »

« Umushoferi avamo, baramubwira ngo nahumure, noneho Byukusenge agerageza gutera grenade hafi y’ahajya mazutu ngo imodoka ibe yashya, ariko ntacyo yabaye, ntiyahiye. Nibwo abasirikare bari ku burinzi bumvise urusaku rw’amasasu nabo bashyiramo andi, twiruka nta kindi gikorwa dukoze.»

Mu gitero cya gatanu yitabiriye ngo bari bateganyije gutera granade ahantu habiri: mu Mujyi wa Kamembe no murenge wa Kamembe.

Ntibiramira yemeye ko bagiye bafite grenade ebyiri n’imbunda nto ya pistolet, bahamagara Matakamba wari wagiye gutega imodoka ariko bamubura kuri yelefoni.

Yakomeje ati « Aho tuje kumubonera, Matakamba aratubwira ngo nitugaruke. Nibwo ubwacu twihaye uburenganzira bwo kuvuga ngo ko baba bashaka kumenyakanisha ko FLN ihari, nubwo tutayitera tukayihasiga, hari n’indi yatewe mu mujyi, baramenya ko hano hari aba FLN bahanyuze. »

Icyo gihe ngo banateganyaga ko iyo grenade basize ishobora kugira uwo izaturikana.

Yakomeje ati “Mu gihe nafatwaga nagiye kuherekana dusanga barayiteguye, ubwo basigaye barimo kubaza abasirikare bahakorera niba aribo bahateguye.”

Gusa grenade y’i Kamembe yari yaratewe.

Nyuma y’icyo gitero ngo baje kumva ko Matakamba yafashwe, batangira gushaka uko bahisha ya mbunda bari bafite.

Nyma na bo baje gufatwa, ubu bari imbere y’inkiko.

Ntibiramira yakomeje ati “Ndumva nta kindi Perezida w’Uruko, ni ugusaba imbabazi inzego z’ubuyobozi n’abanyarwanda bose muri rusange, n’umuryango wanjye.”

Iburanisha rikomeje humvwa ubwiregure bw’abandi baregwa hamwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version