Menya Ubwiru Bubera Mu Mukino Wo Gusiganwa Ku Magare Mu Rwanda

Muri iyi minsi Abanyarwanda n’abanyamahanga bari gukurikirana isiganwa ry’amagare riri kubera mu Rwanda. Ku Cyumweru nibwo rizarangira. Nta gihe kinini gishize rishyizwe ku rwego rwa 2.1 ni ukuvuga urwego rwo hejuru bitewe n’abaryitabira.

Riri kuba ku nshuro ya 23 kuva ryatangira.

Taarifa yagiranye ikiganiro kihariye na Bwana Sterling Courage Magnell, wahoze ari umutoza w’ikipe y’u Rwanda y’amagare guhera muri 2015 kugeza  mu Ugushyingo 2020.

Kubera ko mu myaka itanu yamaze atoza iriya kipe hari byinshi yamenye bibera mu baritegura, abatoza abakinnyi n’ibindi, yahisemo kubyandika kugira ngo abitangariza Abanyarwanda, aduha inyandiko ye Taarifa iyishyira mu Kinyarwanda:

- Advertisement -

Nashimira uruhare nagize mu gutoza ikipe y’amagare y’u Rwanda, nishimira abo twakoranye kandi kuri njye mparanira ko isura nziza y’u Rwanda idahindana.

 Umukino w’amagare ntabyo utuma isura y’u Rwanda iba nziza gusa, ahubwo ituma n’abawukina nabo bamamara,  bigatuma twese tubyungukiramo.

Abatoza, abakinnyi, abadukingurira inzugi z’aho ikipe iba tukajya cyangwa tukava mu myitozo yewe n’abatubona turi kwitoza…twese umukinio w’igare uratwubaka ukanadushimisha.

Nshimira abantu bose twakoranye haba abakinnyi, abakozi basanzwe, abaturage ba Kinigi n’ahandi batubonaga turi mu myitozo, bakampamagara ngo ‘coach’ bataramenya izina ryanjye ndetse n’aho barimenyeye bakampamagara ‘Sterling’… bose ndabashimira.

Nshimira Ingabo z’u Rwanda na Polisi yarwo uko batuma iki gihugu gitekana ariko by’umwihariko nshimira Umukuru w’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame watumye u Rwanda ruba igihugu kibereye ijisho kandi gifite imihanda ibereye umukino w’igare.

Ikibazo mfite muri iki gihe ngifitanye n’abayobora Federasiyo y’amagare mu Rwanda n’abashinzwe kwitwa ku ikipe y’ayo y’igihugu.

Mwa bagabo mwe iyi kipe murayiganisha hehe? Ese ubwo ntimubona ko muri kuyoreka? Nizera ntashidikanya ko u Rwanda rufite abana bafite impano yo gutwara igare ndetse ku rwego mpuzamahanga.

Ncibwa intege n’uko iyo nitegereje uko abayobora umukino w’amagare mu Rwanda babikora kuko bigaragaza ko nawo bidatinze uzaba wacitse intege kandi uri mu mikino Abanyarwanda bakunze kurusha iyindi.

Mbere y’uko ndangiza igihe cyanjye cyo gutoza, nafashe  umwanya ndatekereza nsanga wenda kugenda kwanjye byazaha urubuga abasanzwe bita kuri iriya kipe ikazamura urwego.

Kubera kwifuza iterambere ry’iyi kipe nasanze byaba byiza nzanye umugabo akimenyereza ubutoza, nibwo rero nazanye Bwana Jean Hubert  ntangira kumutoza nizera ko ashobora kuzansimbura, akaba umutoza mwiza.

Impamvu zatumaga nizera ko Hubert yazavamo umutoza mwiza ni nyinshi.

Nandikiye email ubuyobozi bwa FERWACY n’ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu y’amagare mbusaba ko Bwana Hubert yahabwa amahirwe yo gutoza ikipe ariko ntibigeze bansubiza. Narategereje amaso ahera mu kirere!

Ndababwiza ukuri ko ibintu bigeze kure! Nohereje ubusabe bwanjye muri Mutarama, 2021, icyo gihe hari hashize iminsi mike ndangije akazi kanjye, neguye.

Ndibuka ko nyuma yo koherereza ubuyobozi bwa FERWACY na National Olympic Committee ibaruwa negura, nahamagawe na Visi Perezida wa National Olympic Committee Bwana Festus Bizimana ansaba ko twakwicara tukaganira ku cyanteye kwegura.

Yansabaga ko mu biganiro byacu haza kuba hari na Bwana Abdallah Murenzi wari umaze igihe gito atorewe kuyobora FERWACY.

Bwana Valens Munyabagisha nawe yari muri iriya nama twakoreye muri Restaurant yitwa L’Epicurien .

Icyo gihe twaraganiriye kandi birangira neza, twemeranyije ko nakomeza akazi kanjye nk’umutoza.

Urwanze gushira ruhinyuza intwari, naje kwegura…

Iyo ndebye neza nsanga ibyatumye negura byaratangiye muri 2019 ubwo natozaga ikipe y’u Rwanda y’amagare nyitegurira Tour du Rwanda ya 2019.

Icyo gihe twari mu kigo twitorezagamo.  Hari amafaranga twasabye kugira ngo kwitoza kwacu gukorwe neza, abakinnyi bahabwe ibikoresho byose bakeneye ariko ntiyaziye igihe kuko yaje nyuma ya Noheli y’iriya mwaka.

Ndababwiza ukuri ko n’amafaranga yari agenewe abandi bakozi ndetse n’umushahara wanjye byose byaziye rimwe n’ariya mafaranga mvuze haruguru kandi byari impitagihe.

Ikigo cyakomeje gutoza abakinnyi mu bushobozi buke twari dufite budushiranye twaka imyenda.

Ndashimira abakozi kuko bihanganye banga guterana ikipe mu bihe bigoye.

Muri uku kwihangana ariko hari kimwe cyatugoye kurusha ibindi, aricyo ibikoresho bike.

Inkweto z’abakinnyi zari zishaje, zaratangiye kwangirika uhereye hekuru kuri za lase( imishumi izirika inkweto ngo zitahubuka mu kirenge).

Mu by’ukuri nta bikoresho bifatika twari dufite, bikwiye umukinnyi w’igare ku rwego rw’igihugu.

Amagare nayo yari akeneye gusanwa, hakagira ibindi byuma bisimbuzwa.

Nasabye kenshi ubuyobozi ko bwagira icyo bukora kuri iki kibazo cy’ibikoresho, ariko byabaye kugosorera mu rucaca!

Banyimye amatwi!

Kunyima amatwi byatumye dukomeza gutegereza twihanganye ariko nanone muzirikane ko gutegereza kandi mu bihe biri imbere witegura irushanwa ari ukudindira.

Iyo utaye umwanya utitoza, biba bivuze ko uzakina utari mu mimerere myiza yo gutsinda.

Niyo usubije amaso inyuma ukareba uko byagenze muri 2018 nabwo ubona ko mu kigo aho twitorezaga nta bikoresho bihagije twagiraga.

Umuyobozi w’ikigo cyacu witwaga Ruben amaze kubona ko tubuze epfo na ruguru, yafashe umwanzuro wo kujya muri Afurika y’Epfo kugura ibikoresho akoresheje amafaranga ye.

Icyo gihe yagiye muri RwandAir ajyana na Bwana Felix Sempoma, uyu mugabo nshimira akaba yari yagiye kugura ibikoresho by’ikipe ye Benediction Ignite.

Nagezeyo ngura ibikoresho nishyura ayanjye, na Sempoma arishyura turagaruka tugeze mu Rwanda twandika inyandiko imenyesha Ruben Habarurema ibyo naguze, nomekaho inyemezabuguzi kugira ngo azajya kwishyuza ayacu.

Kubeshya ni kubi, baje kunyishyura ayanjye.

Ubusanzwe ntabwo nari menyereye gukora ku noti zanjye ngo ngurire ikipe iyo ari yo yose ntoza ibikoresho, ariko kuri iriya nshuro bwo byabaye ngombwa ndabikora. Nta yandi mahitamo.

Kubera ko twabonaga ko igihe kiri kutugendana kandi twitegura Tour du Rwanda 2020, Bwana Ruben yateguye inyandiko insaba ko nakuzuza ibikenewe byose nkabigura nkazasubizwa ayanjye igihe kigeze.

Nabiganirije Bwana Abdallah Murenzi uyobora FERWACY ambwira ko kugira ngo bicemo hari inzira eshatu ngomba kubikoramo:

Kwandika nsaba, Ngategereza bikemezwa, Nyuma Nkishyurwa, Ubundi Ngaha Raporo Ruben.

Nakoze urutonde rw’ibikoresho n’ikiguzi cya buri gikoresho, mbikora nkurikije uko ibiciro kuri Amazon na Ebay byari bihagaze.

Nabikoze kandi nkoresheje n’uburyo nari nsanzwe nziranye n’abakora mu kigo kitwa Pioneer kugira ngo bangurishe kuri make.

Nari ngamije kugura utwuma dupima umuvuduko n’imbaraga abakinnyi banjye bakoreshaga, kugira ngo njye nshobora kubagenzura neza, menye uko bahagaze.

Ibikoresho naguze icyo gihe nibyo n’ubu bigikoreshwa. Muramutse musuzumye mu mbonerahamwe y’ibikoresho by’Ikipe y’igihugu y’amagare mwabisangamo.

Yewe naritanze kugeza ubwo naguze n’ibikoresho nibwiraga neza ko Ruben ashobora kutazemera kunsubiza amafaranga nabiguze ariko ndemera ndabigura.

Muri byo harimo n’imvange za vitamins zagombaga gufasha abakinnyi banjye kugira imbaraga n’amagara mazima.

Naguze byinshi birimo n’amasogisi, amataratara arinda abakinnyi umuyaga n’udukoko twabatokoza n’ibindi.

Ubwo nasabaga ko nakwishyurwa amafaranga nabitanzeho nirinze gusaba ko nakwishyurwa n’imisoro nabitangiye.

Nigeze gusaba ubuyobozi bwa FERWACY kugura  radio abakinnyi bifashisha bavugana iyo bari mu isiganwa kugira ngo bahane ibitekerezo by’uko bakora ngo batsinde, ariko bampa urw’amenyo!

Bwana Emmanuel Murenzi ushinzwe ibya Tekiniki muri FERWACY na Ruben Habarurema barabyemeye babwira ko kubigura ari ikintu cyoroshye, ariko sinababwira aho byarengeye.

Narategereje ndaheba!

Kugeza ubwo nandikaga iyo nyandiko ziriya radio nzitiragurwa.

Naje kwiyemeza kugura izanjye ngo nzihe abakinnyi ariko kubera ko ntari nzi ko birimo ikibazo ku byerekeye umutekano kandi nkaba ntari nkizi, naje gutungurwa n’uko RURA yazifatiriye kandi twari twararangije no kuzisorera.

Yemwe nta busobanuro bwanditse nahawe, nta mafaranga nasubijwe, mbese naheze hagati nk’ururimi!

Ikibabaje kurusha ho ni uko kutabona ziriya radio bigomba kugira ingaruka ku bakinnyi b’igare.

Iyo abakinnyi bakina bataganira bituma batamenya uko bahangana na bagenzi babo bahuriye mu isiganwa.

Ubu tuvugana ndagira mbamenyeshe ko hari umwe mu batoza b’imwe mu makipe yo mu Rwanda ari gusiganwa muri Tour du Rwanda 2021 uherutse kumpamagara ansaba niba namubonera radio imwe cyangwa ebyiri zamutabara muri iri rushanwa.

N’ubwo nemera ko hagomba kubaho amategeko agenga iby’itumanaho n’irindi koranabuhanga, ariko nibaza impamvu FERWACY itegereye RURA ngo kiriya kibazo gikemuke, kugeza ubwo Tour du Rwanda ya 2021 ibaye?

Ku byerekeye ibikoresho kandi ndagira ngo mbabwire ko  muri Mutarama, 2020 hari abakinnyi bampamagaye bambwira ko bafite ikibazo cy’amakabutura bakinina, bakavuga ko yakwedutse elastique bityo ko iyo bari  kunyonga cyane bibabangamira, akaba yahubuka.

Bakibimbwira numvise mbabaye nibaza impamvu batinze kubivuga bene kariya kageni.

Nabimenyesheje Bwana Emmanuel Murenzi, anyizeza ko agiye kubikemura ariko byabaye umuti wa mperezayo.

N’ubu imyambaro bakoresha irashake. Mutekereze namwe kugira ngo abakinnyi bakine bambaye imyenda ishaje, ifite elastic zishaje!

Guhera muri 2020 nanditse inshuro 10 nsaba ko nakwishyurwa miliyoni 5 Frw ariko n’ubu sindayabona.

Yewe rimwe na rimwe nanabibasaga kuri WhatsApp, bakagira ibyo banyizeza ariko n’ubu ndacyategereje, aka wa mugani ngo ‘Uwambuwe n’uwo azi ntata ingata’.

Muzabaze Bwana Ruben ko ntamwandikiye inshuoro 10 ariko akandingana ntagire icyo ampa!

Naje kwibaza nsanga kuba nandika ntibansubize, ikizere bampaye kikaraza amasinde, nsanga ibi ntibivamo.

Naketse ko wenda bansuzuguye mpitamo kwandika ibaruwa nsaba ko byibura bazashyura FERWACY.

Murenzi Abdallah yasubije ko kugira ngo bikorwe bizasaba ko haboneka inyemeza bwishyu, inyandiko zerekana ibyaguze( purchasing order), n’izemeza ko ibyatumijwe aribyo byaguzwe koko.

Tariki 29, Werurwe, 2021 nahuye na  Bwana Leonard Sekanyange ngo tuganire kuri iki kibazo, anyereka inyandiko yahawe na Bwana Ruben zivuga ko nta makuru afite y’ibyo naguze ndetse n’ibyo nishyuza.

Ibyo Ruben yasuzumye byaratangaje…

Ibyo Sekanyange yanyeretse ku ibarura ryakozwe na Bwana Ruben byankuye umutima!

Mu gihe cyose namaze sinigeze menyeshwa ko Bwana Ruben yakonkereraga isuzuma. Natunguwe n’uko yansabye kwerekana izindi nyandiko zerekana ibyo nasabye , azinsaba nyuma y’amezi ane ndangije akazi nakoraga muri ARCC.

Bidatinze haje kuboneka ifoto kuri Instagram y’ikipe y’igihugu y’amagare, ifoto iza yerekana umwe mu bakinnyi bacu yambaye inkweto ziri muzo nari narasabye, aho umuntu akibaza niba Bwana Ruben atari yarigeze asoma ko ziriya nkweto ziri mu zo natse.

Nibaza impamvu Bwana Ruben yambajije ibikubiye mu bintu namwatse muri 2018!

Ubu se ntimubona ko kunsaba ibisobanuro birambuye ku bikoresho namwatse muri 2018, akabinsaba muri iki gihe ntagikorera FERWACY ngo mbe nzi aho inyandiko zabyo ziherereye, ari ukundenganya?

Muri Kanama 2020 nasanze byaba ari iby’ubwenge ndamutse nsabye Bwana Murenzi Emmanuel agashyiraho amabwiriza agenga uko ibintu bikorwa muri FERWACY nkabikora nirinda kuzabazwa ibintu bizakorwa igihe ntari mpari.

Nabikoze kuko nabonaga hari ibikoresho bitangwa mu kajagari, ubihawe ntihagire aho yandikwa, igihe abijyaniye n’igihe azabigarurira.

Ibyo yasabye byose byabaye impfabusa…

Burya icyo abantu bagomba kumenya ni uko iyo ibikoresho byo kwitorezaho igare bibaye bike, naryo riradindira.

Mu Rwanda bisa n’aho byabaye umuco.  Mu mpera za 2018 ubwo nari ndi kumwa na Bwana Nathan Byukusenge watozaga abakinnyi bakiri bato n’abakobwa, twakoranye ibiganiro n’abakina mu makipe y’umukino w’amagare hafi ya yose akina mu Rwanda.

Abo twaganiriye bose batubwiye ko ikintu cya mbere kibabangamira ari ukutagira ibikoresho bigezweho byabafasha guhangana n’abandi bakina umukino umwe.

Maze gukusanya amakuru kubyo bari bakeneye byose, nanditse inyandiko ibikubiyemo nise ‘ “Club Reform Proposal”.

Muri yo nasabaga ko hashyirwaho nkunganire yahabwa amakipe kugira ngo ashobore kugurira abakinnyi bayo amagare n’ibindi bikoresho by’akazi.

Icyo gihe nabikoze mu rwego rwo gufasha abakinnyi b’u Rwanda kuzitabira amarushanwa y’isi yiswe 2018 Innsbruck UCI World Championships.

Inyandiko yanjye nayigejeje ku bayobozi banjye ariko mbere nari nabanje kuyisangiza bagenzi banjye ngo bashyiremo inyunganizi yabo.

Urebye nabyo babirengeje ingohe, kuko  ntawigeze ansaba gukomeza gukurikirana ibyayo, ngo tubitunganye, mbese mbura abantera ingabo mu bitugu.

Muri 2020 natengiye gutegurira abakinnyi banjye kuzitabira isiganwa cyo mu birwa bya Maurice.

Ni amarushanwa yiswe The African Continental Championships.

 Yaje guhagarara kubera ko COVID-19 yahise yaduka.

Nyuma ya Guma mu Rugo negereye Bwana Murenzi Abdallah mubwira ko kiriya gihe cyari igihe kiza cyo kwicara tugapangira Federasiyo n’ikipe y’igihugu y’amagare.

Icyo gihe hari tariki 17, Werurwe, 2020, duhurira ku kicaro cya FERWACY.

Namumenyesheje ko cyari igihe kiza cyo gushaka uko twagura ibikoresho, amagare n’ibindi.

Twagombaga gukora urutonde rw’ibikenewe n’igiciro cyabyo kugira ngo tubone uko tubigeza kuri Minisiteri ya siporo n’abafatanya bikorwa bayo, nabo bakareba uko ubushobozi bwo kubigura bwaboneka.

Nta gisubizo gifatika nabonye, nuko ndumirwa!

Mu nama yabaye nyuma y’aho nabwo nasabye Bwana Abdallah Murenzi ko yareba  uko amasezerano ya FERWACY na ARCC yakongererwa igihe ariko ambwira ko bitari ngombwa ndetse ko na Kontaro yanjye itakivuguruwe.

Narabyumvise naceceka ariko musaba ko byibura namushakira umuntu mba ntoza akazansimbura igihe nzaba ntakiri umutoza mukuru bityo ntibizateze icyuho ariko ntibyabaye.

Sterling na bamwe mu bakinnyi yatoje

Mu Ugushyingo 2020 nabonye ibaruwa iturutse muri FERWACY ivuga ko mpawe ikiruhuko nagarukamwaka ariko iza ivuga ko nzakimaramo iminsi 30 yinyongera ku minsi 18 isanzwe iteganyijwe.

Maze kubona ibyanditswe muri email nohererejwe yo kunyemerera ikiruhuko ngarukamwaka, nasanze birimo agahimano, ndetse bisa no kumpagarika.

Nanditse nsaba ko n’ubwo nahawe iyo minsi yose ariko ngomba kuba ndi hafi aho k’uburyo igihe cyose byaba ngombwa ko mfasha ikipe yanjye nabikora bitangoye.

Sinigeze nsubizwa!

Numvise ndakaye nandika indi email mbaza niba biri muri Politiki ya FERWACY cyangwa ARCC kudasubiza email zanjye!

Nabwo sinasubijwe!

Sinacitse intege nkomeza gutegereza nihanganye.

Tariki 02, Ugushyingo, 2020 Bwana Murenzi yabwiye umunyamakuru wa The New Times mu kiganiro n’abanyamakuru ko ntazongererwa Kontaro.

Muri The New Times handitse ko Murenzi yasubije ati: “ Dukeneye umutoza uzatoza abana b’u Rwanda benshi, atari bake nka bariya icumi bari mu ikipe dufite ubu.”

Mu by’ukuri nsanga ARCC ikoranye neza na FERWACY na RDB byagira uruhare rugaragara mu kuzamura umukino w’igare kandi bikaba byagira uruhare mu kuzamura abasura u Rwanda.

Kugira ngo ibi ariko bishoboke, bisaba ko haboneka ibikorwa remezo, abakinnyi bakagira ibikoresho bizima n’ubufatanye buhamye bukagaragara mu nzego zose bireba.

Nibaza ariko kugeza ubu ikibura ngo biriya bikorwe.

Ariko nanone uwakwitegereza neza yasanga nta kindi kibura uretse ubushake.

Ibi ndabishingira ku mafaranga Minisiteri ya Siporo ishyira muri Tour du Rwanda kuko hari ubwo nigeze kuganira n’uwahoze ari Umunyamabanga uhoraho muri iriya Minisiteri ambwira ko hari Miliyoni 350 Frw zagenewe iriya federasiyo.

Ko mu muco w’Abanyarwanda n’abayobozi babo muri rusange habamo kwitegura no kwakira abashyitsi, kubera iki ikipe y’igihugu y’amagare idahabwa ibyangombwa byose ngo nibajya baza bagasanga iri mu marushanwa cyangwa imyitozo bajye babona ko ikeye kandi ishoboye?

Umukino w’amagare urakunzwe mu Rwanda

Kuba hari Abanyarwanda bakinnye bakanatsinda umukino w’igare ariko bakaba batakiba mu Rwanda hari icyo bigaragaza! Abo ni Hadi Janvier, Bonaventure Uwizeyimana, Valens Ndayisenga na Jeanne d’Arc.

Njye nababwira ko buriya umugabo witwa Valens Ndayisenga yari buzavemo umutoza mwiza w’ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare.

Kujya mu Marushanwa utapimwe COVID-19…

Ntabwo narangiza iyi nyandiko ntabagejejeho ibyigeze kutubaho mu Butaliyani.

Icyo gihe hari mu irushanwa ryabereye i Imola ahaberaga irushanwa ku rwego rw’isi muri uriya mukino.

Twagezeyo tutapimwe kiriya cyorezo, mu gihe kidatinze nabonye umwe mu bo twari turi kumwe, aje kumbwira ko tugomba gutaha igitaraganya, ngo mu Rwanda baradushaka.

FERWACY ntiyigeze imenyesha iby’uwo mwanzuro.

Nasabye abo twari kumwe ko baguma mu ngo zabo, bagategereza amabwiriza ndi bubahe.

Nasanze Bwana Ruben aho yari ari mugeza ho ibyo natekerezaga ko bibangamye.

Mu byo namubwiye ko hari ikibazo cy’uko abakinnyi banjye bashoboraga kwandura kiriya cyorezo kuko hari abantu babiri cyari cyaragaragayemo.

Ikindi namubwiye ko abakinnyi banjye ari njye gusa ugomba kubaha amabwiriza kuko bari mu nshingano zanjye, ko nta wundi wagombye kuyabaha.

Namubwiye ko haramutse hari undi ushatse kugira icyo ababwira yabikora ari uko twabanje kubivuganaho.

N’ubwo hari ibyo ntemeranyijwe na Ruben, ntibyabujije ko amategeko ya FERWACY ashyirwa mu bikorwa.

Nasanze ariko ntaruhuka umutima ndamutse ntabimemyesheje Abdallah Murenzi.

Mu kurangiza iyi nyandiko rero ndagira ngo ngire icyo nisabira:

Banyarwanda namwe bayobozi mu nzego zitandukanye, nimuhaguruke mubaze abashinzwe siporo yo gutwara igare icyo babuze ngo bariteze imbere.

Ese ubundi buriya hari icyerekezo bafitiye umukino wo gutwara igare?

Nibatubwire niba hari ibyo bari gukora bitegura irushanwa ry’isi mu mukino w’amagare  uzaba muri 2025.

Ubwanditsi: Iyi nyandiko ni iya Sterling Courage Magnell ubwe

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version