Umufaransa Rolland Pierre Yegukanye Agace Ka Gatandatu Ka Tour Du Rwanda

Umufaransa Rolland Pierre ukinira B&B Hotels yegukanye agace ka gatandatu ka Tour du Rwanda, kahagurukiye kuri Kigali Convention Centre, abakinnyi bakanyura i Gicumbi bagakomereza i Rulindo. Basoreje mu Murenge wa Kigali ahazwi nka Norvège, mu ntera ya kilometero152.6.

Rolland yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 3h46’03’’, akurikirwa n’umufaransa mugenzi we Vuillermoz Alexis ukinira Total Direct Energie amurusha amasegonda 50. Ku mwanya wa gatatu haje Van Engelen Adne ukinira Bike Aid ukomoka mu Buholandi, wakoresheje 3h48’39’’.

Umunyarwanda waje hafi ni Mugisha Samuel waje ku mwanya wa 11, wakoresheje 3h50’20’’.

Ku mwanya wa mbere muri rusange hahise haza Rodriguez Martin Christian ukinira Total Direct Energie, umaze gukoresha 20h38’10’’. Ku mwanya wa kabiri hari Piccoli James ukinira Israel Start Up Nation umaze gukoresha 20h38’17’.

- Advertisement -

Hagati y’umuntu wa mbere n’uwa cumi harimo intera y’umunota umwe, ku buryo mu masiganwa asigaye ibintu bishobora gukomeza guhinduka.

Eyob Metkel wari ufite umwambaro w’umuhondo kuri uyu wa Kane ubu yageze ku wa 19, amaze gukoresha 20h42’10’’. Ararushwa n’uwa mbere iminota ine yose.

Rolland Pierre yegukanye agace ka gatandatu
Rodriguez ni we wambaye umwenda w’umuhondo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version