Abaregeye Indishyi Mu Rubanza Rwa Rusesabagina Barishyuwe

Nyuma y’uko Paul Rusesabagina arekuranywe n’abantu bagera kuri 20 bari barakatiranywe mu rubanza yaregwagamo, abari bararegeye indishyi barazihawe nk’uko amakuru dufite abyemeza.

Paul Rusesabagina yari yarahamijwe ibyaha by’iterabwoba no kurema umutwe utemewe.

Bahawe indishyi nyuma gato y’uko Perezida Kagame ababariye Rusesabagina n’abo bareganwaga.

Indishyi zemewe n’urukiko zari zifite agaciro kagera kuri Miliyari Frw 1.

Basabaga indishyi kubera ko ibitero by’umutwe wa Rusesabagina MRCD/FLN byabagizeho ingaruka zirimo kwangiza ibyabo no guhitana ababo.

Kugeza ubu itangazamakuru ntiriramenya aho izo ndishyi zaba zatanzwe ziturutse.

Ni ngombwa kuzirikana ko  Rusesabagina ari wari usanzwe yifite, abandi bo bakaba baragaga ko nta kintu kinini bafite baheraho bishyura ibyo basabwaga nk’indishyi.

Iyo bigaragaye ko abaregwa badafite ubushobozi, amategeko yo mu Rwanda ateganya ko hategerezwa igihe bazabubonera bakabona kwishyura.

Icyakora hari ibihugu bifite amategeko avuga ko iyo uregera indishyi atishyuwe n’uregwa kubera ubushobozi buke, Leta y’icyo gihugu ishobora kumwishyurira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version