FERWAFA Yagiye Kwiherera

Abakozi b’Ishyirahamwe y’umukino w’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bagiye kwiherera ngo baganire uko bazarushaho gukora neza mu minsi iri imbere.

Uyu mwiherero ubaye nyuma gato y’uko FERWAFA ihawe ubuyobozi bushya buyoborwa na Alphonse Munyentwari.

Umwiherero urabera mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Nyamata.

Munyantwari yijeje abakunda umupira w’amaguru mu Rwanda ko we n’abo bafatanyije, bazatanga imbaraga za bo zose kugira ngo bongere bahe ibyishimo Abanyarwanda.

- Advertisement -

Uyu mwiherero uzamara iminsi ibiri.

Intego ngo ni ukunoza imikorere kugira ngo umupira w’amaguru mu Rwanda uzarusheho kugenda neza.

Munyantwali na bagenzi be bagiye kuyobora FERWAFA  mu gihe cy’imyaka ibiri yari yasizwe na Olivier Mugabo Nizeyimana weguye mu minsi ishize.

Nyuma yayo nibwo hazabaho amatora asanzwe.

Buri manda imara imyaka ine.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version