Abarimo Uwigeze Kuba Umuvugizi Wa RDF Bagiye Mu Kiruhuko Cy’Izabukuru

Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bwaraye bukoze igitaramo cyo gushimira no gusezera mu cyubahiro abasirikare bacyuye igihe mu ngabo z’u Rwanda. Barimo Major General Ferdinand Safari wigeze kuba Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda by’agateganyo agasimburwa na Lt Col Innocent Munyengango.

Umuhango wo gusezera mu ngabo z’u Rwanda abasirikare bacyuye igihe waraye ubaye ku nshuro ya 20.

Mu ngabo z’u Rwanda, abasezererwa ko bacyuye igihe ni abagejeje ku myaka igenwa n’itegeko rigena imikorere y’ingabo z’u Rwanda cyangwa abo amasezerano yabo y’akazi yarangiye.

Ku Kimihurura ahubatse icyicaro cya Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda niho habereye uwo muhango.

- Advertisement -

Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira niwe wari uhagarariye Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Hari n’Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, General Jean Bosco Kazura n’abandi basirikare bakuru ku mapeti atandukanye.

Maj Gen Murasira yashimye umurimo bariya basirikare bacyuye igihe bakoreye u Rwanda, avuga ko berekanye ubwitange kandi ashimira imiryango yabo yabareye ingabo mu bitugu ntiyabatererana mu kazi gakomeye bari bashinzwe.

Uwavuze mu izina rya bagenzi be bushe ikivi ni Major General Ferdinand Safari.

Nawe yashimye Umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda Perezida Paul Kagame kubera ubuyobozi bumuranga haba mu kuyobora ingabo n’Abanyarwanda muri rusange.

Gen Safari yavuze ko kuba bacyuye igihe muri RDF bitavuze ko bayizibukiriye ahubwo ngo bazakomeza kuyikorera mu buryo buziguye kandi mu nyungu z’Abanyarwanda.

Abacyuye igihe bahawe inyandiko z’icyubahiro zemeza ko bakoreye u Rwanda  barubera ingabo y’amahina.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version