Mu Rwanda Hagiye Kubakwa Icyicaro Nyafurika Gishinzwe Imiti

Itsinda rya Guverinoma y’u Rwanda riri i Lusaka muri Zambia ryaraye rishimishijwe no kumva ko u Rwanda rwatorewe kuba icyicaro cy’Ikigo nyafurika gishinzwe imiti. Iri tsinda riyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent  Biruta.

Abayobozi mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika yunze ubumwe nibo baraye batoye u Rwanda ngo ruzubakwamo kiriya cyicaro.

Mu rwego rw’ubuvuzi, u Rwanda ruherutse no kuba kimwe mu bihugu bike by’Afurika bizubakwamo uruganda rukora inkingo.

- Advertisement -

Ni inkingo za COVID-19, iza malaria, igituntu n’izindi.

Kubera umuhati rwashyize mu kurinda abarutuye kurwara, u Rwanda ruhabwa amanota meza mu kurinda ubuzima.

Ruri mu bihugu byagabanyije ibyago by’uko abagore bapfa babyara, rubikora binyuze mu bukangurambaga bwo kujya kubyarira kwa muganga, ubukangurambaga bwo kwisuzumisha mu buryo bukurikije gahunda ya muganga no kurinda ko abagore batwite baribwa n’umubu utera malaria.

Kubera ko ruzi neza ko abana barwo ari bo mutungo warwo w’ejo hazaza, u Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kurinda ko bagwingira, rubikora binyuze mu gushishikariza ababyeyi kubagaburira indyo yuzuye, kubonsa amezi atandatu nta yindi ndyo bavangiwe, ababyeyi bagashyirirwaho amarerero, kandi bagahabwa igihe runaka cyo konsa.

Ku ngingo yo gukingira abaturage icyorezo cya COVID-19, u Rwanda ruri mu bihugu byabikoze neza ndetse rushimirwa ko na mbere y’uko inkingo ziboneka, ruri mu bihugu bitajenjekeye ingamba zo kuyirinda.

Rwabikoze kare kandi bituma rudapfusha abaturage benshi nk’uko byashoboraga kugenda iyo rubikerensa.

U Rwanda kandi rufite ibigo by’ubuvuzi bwa za kanseri n’izindi ndwara zizahaza abaturage.

Rwashyizeho n’uburyo bwo kwisungana mu buzima kugira ngo umusanzu abaturage batanga ujye ufasha mu kuvuza abaturage bose muri rusange.

Mutuelle de Sante yafashije benshi kutazahara kubera kubura amikoro yo kwivuza.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version