Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarimu 154 Ba Mbere Bo Muri Zimbabwe Baje Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza Gityaye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Abarimu 154 Ba Mbere Bo Muri Zimbabwe Baje Kwigisha Abanyarwanda Icyongereza Gityaye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 20 October 2022 10:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Kane Taliki 20, Ukwakira, 2022 abarimu ba mbere bageze mu Rwanda baturutse muri Zimbabwe baje kwigisha bagenzi babo Icyongereza cyo ku rwego rwo hejuru. Hari hateganyijwe ko haza abarimu 164 ariko icumi muri bo ntibaje kubera impamvu zabo bwite.

Amakuru avuga ko nyuma yo kwakirwa, bari buhite bajya mu mwiherero uzamara iminsi ibiri, bakababwira umurongo mukuru u Rwanda rwafashe mu burezi.

Mu Ukuboza, 2021 nibwo Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo muri Zimbabwe, akaba yari amasezerano yo gushyiraho uburyo buboneye bwerekeranye uko abarimu bo muri Zimbabwe bazaza kwigisha bagenzi babo bo mu Rwanda.

Byabaye nyuma y’uko  Perezida Kagame agejeje ku bashoramari bo muri Zimbabwe ko  icyifuzo cya bamwe muri bo bashobora kuzabona isoko ryo kwigisha abarimu b’u Rwanda Icyongereza kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Inama yasinyiwemo amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’uburezi yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha Icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye naza Kaminuza.

Abo barimu bazafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zicyeneye abantu bakoresha Icyongereza kinshi nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’uburezi.

Ubwo Perezida Kagame yahaga ikiganiro abashoramari bo muri Zimbabwe bari bahuriye na bagenzi babo muri Kigali Convention Center, yababwiye ko u Rwanda rwiteguye kwakira umubare uwo ari wo wose w’abarimu b’Icyongereza Zimbabwe izaruha.

Yagize ati: “Mbere y’ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza, rero mubikoreho mu buryo bwihutirwa, dushobora kubona umubare wose w’abarimu mwabona bashoboye, twabifashisha kubera ko turabakeneye byihutirwa.”

- Advertisement -

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Zimbabwe Dr Sekai Nzenza, nawe icyo gihe yashimye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.

Yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo bwari bwihariye 15% by’ubucuruzi bwose bwakozwe na Afurika mu 2019, ijanisha avuga ko riri hasi cyane.

Ku byerekeye ubufatanye muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze iminsi mu rugendo rwo kubaka umubano, iyi ikaba ari indi ntambwe ifatika itewe.

Yarakomeje ati:“Iterambere ntabwo riza mu buryo bworoshye hatabayeho kuryitangira. Risaba gukora cyane, ubwitange no kwishakamo ubushobozi. Ariko kwishakamo ubushobozi ntabwo bivuze kuba nyamwigendaho.”

Kagame avuga ko  nta gihugu na kimwe ku mugabane w’Afurika cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere.

TAGGED:AbarimuAfurikafeaturedKagameRwandaZimbabwe
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyarwanda ‘Uzabishaka’ Azatanga Umubiri We Ukoreshwe Mu Bushakashatsi
Next Article Yigize Umuforomokazi Yiba Uruhinja
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Uruganda Rw’u Rwanda Rutunganya Urumogi Rugeze Kure

Muganga Yaremeye Ikipe Y’Igihugu Y’Abangavu

Uganda: Abaturage Bagiye Guhabwa Irangamuntu Nshya

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Buri Karere Kazashyirwamo Ikigo Cya TVET Cy’Ikitegererezo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?