Kuri uyu wa Kane Taliki 20, Ukwakira, 2022 abarimu ba mbere bageze mu Rwanda baturutse muri Zimbabwe baje kwigisha bagenzi babo Icyongereza cyo ku rwego rwo hejuru. Hari hateganyijwe ko haza abarimu 164 ariko icumi muri bo ntibaje kubera impamvu zabo bwite.
Amakuru avuga ko nyuma yo kwakirwa, bari buhite bajya mu mwiherero uzamara iminsi ibiri, bakababwira umurongo mukuru u Rwanda rwafashe mu burezi.
Mu Ukuboza, 2021 nibwo Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yasinyanye amasezerano n’iyo muri Zimbabwe, akaba yari amasezerano yo gushyiraho uburyo buboneye bwerekeranye uko abarimu bo muri Zimbabwe bazaza kwigisha bagenzi babo bo mu Rwanda.
Byabaye nyuma y’uko Perezida Kagame agejeje ku bashoramari bo muri Zimbabwe ko icyifuzo cya bamwe muri bo bashobora kuzabona isoko ryo kwigisha abarimu b’u Rwanda Icyongereza kigiye gutangira gushyirwa mu bikorwa.
Inama yasinyiwemo amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’uburezi yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Amasezerano yasinywe hagati y’ibihugu byombi avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha Icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye naza Kaminuza.
Abo barimu bazafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zicyeneye abantu bakoresha Icyongereza kinshi nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’uburezi.
Ubwo Perezida Kagame yahaga ikiganiro abashoramari bo muri Zimbabwe bari bahuriye na bagenzi babo muri Kigali Convention Center, yababwiye ko u Rwanda rwiteguye kwakira umubare uwo ari wo wose w’abarimu b’Icyongereza Zimbabwe izaruha.
Yagize ati: “Mbere y’ibikoresho ndashaka abantu, ndakeka Zimbabwe ishobora kuduha abarimu beza, rero mubikoreho mu buryo bwihutirwa, dushobora kubona umubare wose w’abarimu mwabona bashoboye, twabifashisha kubera ko turabakeneye byihutirwa.”
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Zimbabwe Dr Sekai Nzenza, nawe icyo gihe yashimye ubufatanye hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika.
Yavuze ko ubucuruzi hagati y’ibihugu bya Afurika ubwabyo bwari bwihariye 15% by’ubucuruzi bwose bwakozwe na Afurika mu 2019, ijanisha avuga ko riri hasi cyane.
Ku byerekeye ubufatanye muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Zimbabwe bimaze iminsi mu rugendo rwo kubaka umubano, iyi ikaba ari indi ntambwe ifatika itewe.
Yarakomeje ati:“Iterambere ntabwo riza mu buryo bworoshye hatabayeho kuryitangira. Risaba gukora cyane, ubwitange no kwishakamo ubushobozi. Ariko kwishakamo ubushobozi ntabwo bivuze kuba nyamwigendaho.”
Kagame avuga ko nta gihugu na kimwe ku mugabane w’Afurika cyatera imbere kidafatanyije n’ibindi mu karere.