Abarundi 159 Babaga Mu Rwanda Batahukanye N’Umuyobozi Wa UNHCR

Impunzi 159 z’Abarundi babaga mu Rwanda zatahutse, zigera mu gihugu cyazo ziri kumwe n’Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, wari usoje uruzinduko mu Rwanda.

Grandi yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Burundi, ruteganyijwe ku wa 27-28 Mata 2021.

Minisitiri w’Umutekano Gervais Ndirakobuca, yibukije abatahutse babaga mu Mujyi wa Kigali na Nyamata mu Karere ka Bugesera, ko ubu urugamba rugezweho mu Burundi ari uguhangana n’ubukene.

Yakomeje ati “Ibidutandukanya bikwiye kuba imbaraga zacu mu guteza imbere igihugu no kubaka amahoro n’umutekano.”

- Advertisement -

Yashimiye abatahutse ko bumvise ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, bakemera gusubira mu byabo.

Kugeza ubu u Rwanda ruracyacumbikiye impunzi z’abarundi zisaga ibihumbi 59, ziri mu gihugu kuva mu mvururu zo mu 2015. Benshi bacumbikiwe mu nkambi ya Mahama, mu gihe abandi bari mu mijyi.

Impunzi zimaze gutahuka ku bushake ni hafi ibihumbi 24.

Grandi yambukanye n’impunzi z’Abarundi banyuze ku mupaka wa Nemba mu Karere ka Bugesera
Grandi yashimiye u Rwanda rwakiriye impunzi z’Abarundi kuva mu 2015
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’ubutabazi, Kayumba Olivier, yari ku mupaka wa Nemba
Ubuyobozi bukuru bw’u Burundi bwagiye kwakira izi mpunzi zatahutse
Izi mpunzi zigera mu Burundi
Babanje gupimwa bageze iwabo
Minisitiri Ndirakobuca yahaye ikaze izi mpunzi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version