Abarundi Basabwe Kwirinda Gukorana N’Abanyarwanda ‘Bakora Iterabwoba’

Minisitiri w’Intebe w’Uburundi Gervais Ndirakobuca yabwiye Abarundi baturiye ishyamba rya Kibira ko bakwiye kuba maso bakirinda gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zikora iterabwoba zikorera muri ririya shyamba.

Yavuze ko ari ‘inyeshyamba z’Abanyarwanda’.

Ndirakobuca yabivugiye muri Komini Mabayi, mu Ntara ya Cibitoke mu ruzinduko yari yahagiriye kuri uyu wa Kabiri taliki 22, Kanama, 2023.

Yari yahuye n’abayobozi mu nzego za gisivili n’iza gisirikare zikorera muri kiriya gice.

Radio Televiziyo y’Uburundi yavuze ko Minisitiri w’Intebe Gervais Ndirakobuca yahaye abatuye kiriya gice gasopo ko abazakorana n’abo Banyarwanda bakora iterabwoba, bazibonera ishyano.

Iyi radio ivuga ko ikibabaje ari uko muri bariya bantu bakorana n’abo Minisitiri Gervais Ndirakobuca yita Abanyarwanda bakora iterabwoba( Rwandan terrorists), harimo n’abayobozi bo muri kiriya gice.

Yavuze ko abo bibazabaguruka.

Ndirakobuca yagize ati: “ Abayobozi bafite amatwi ndizera ko bumvise kandi uzi ubwenge ahinduke.”

Amakuru avuga ko abo Ndirakobuca avuga ari abarwanyi bo muri FLN bamaze iminsi bateje ikibazo mu bice bituriye ishyamba rya Kibira.

Ngo nibo bagabye igitero muri biriya bice muri Nyakanga, 2023.

Abo muri FLN kandi nibo bagize uruhare mu bitero byagabwe ku Rwanda bikica abaturage bo muri Nyaruguru na Nyamagabe hagati y’umwaka wa 2018 n’umwaka wa 2019.

Abarwanyi ba FLN bari basanzwe bafitanye imikoranire n’ishyaka rya MRCD rya Paul Rusesabagina, wafashwe agashyikirizwa ubutabera arakatirwa ariko aherutse kurekurwa kubera imbabazi za Perezida Kagame.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version