Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Nyagatare: Imvura Yangije Hegitari 279 Ziteyeho Imyaka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Nyagatare: Imvura Yangije Hegitari 279 Ziteyeho Imyaka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2023 9:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu mirenge ya Katabagemu, Nyagatare, Musheri na Matimba habaruwe hegitari 279 zari ziteyeho imyaka zangijwe n’umwuzure watewe n’imvura yaguye yuzuza umugezi w’Umuvumba.

Imvura yaguye mu Majyaruguru y’u Rwanda yatumye amazi ajya mu mugezi w’Umuvumba yiyongera cyane, arenga inkombe asakara mu mirima y’abaturage.

Imyaka yangiritse ni umuceri, ibigori, ibishyimbo na soya.

Ibi bihingwa bihinze mu Mirenge icyenda, ikaba imwe mu mirenge 14 igize Nyagatare.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Matsiko Gonzague yabwiye Kigali Today ko hari icyizere ko ibigori n’umuceri bishobora kutazangirika cyane nk’uko bimeze kuri soya n’ibishyimbo.

Ibigori n’umuceri byihanganira amazi menshi ariko si ko bimeze ku bishyimbo na soya.

Ikibabaje, nk’uko uyu muyobozi abivuga ,ni uko ubuso bw’umucuri bufite ubwishingizi ari hegitari 91 gusa mu gihe izindi zose nta bwishingizi zafatiwe.

Matsiko yasabye  abahinzi gusibura imiyoboro y’amazi iri mu mirima yo mu bishanga kugira ngo amazi abone inzira acamo yihute bityo ntakwire mu murima hose.

Abahinzi basabwe no gusibura imirwanyasuri.

- Advertisement -

Kubera ko amazi yatumye Umuvumba wuzura yavuze mu Turere tw’Intara y’Amajyaruguru, Gonzague Matsiko yasabye abayobora utwo turere dushishikariza abadutuye gusibura imirwanyasuri mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’amazi amanuka ku misozi mu gihe cy’imvura.

Mu rwego rwo guhangana n’imyuzure, hari umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ndetse n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, ugiye gufasha mu kuvugurura ibyanya by’ubuhinzi biri muri Nyagatare.

Ibyanya bizavugururwa ni icya Kagitumba, icya Muvumba P.8 na Rwangingo.

Hazacibwa imiyoboro y’amazi kandi biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 ibi bikorwa bizaba byararangiye.

TAGGED:featuredHegitariImvuraImyakaNyagatare
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuhanzi Sintex Afunganywe Na Mugenzi We W’i Burundi
Next Article Ese Ingabo Za SADC Zije Gusimbura Iza EAC Muri DRC?
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Aratangira Inshingano Ze Ku Mugaragaro

Kagame Yaganiye Na NBA Africa Uko Basket Yatezwa Imbere Kurushaho

Israel Yatangije Ibitero Bikomeye Kuri Gaza

Hatangajwe Ifoto Yemewe Ya Papa Lewo XIV

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Rutsiro:Indwara Ya Muryamo Iri Mu Ngurube Iraterwa N’Iki?

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Menya Aho Amerika Igeze Umushinga Wo Guhuza u Rwanda Na DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Uganda: Undi Murinzi Wa Bobi Wine Yashimuswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Gutega Amatwi Inyoni Ziririmba Bimara Ishavu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

RIB Iraburira Abajya Gusenga Bakibwa Telefone

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?