Abarusiya Bararasa Ukraine Bakoresheje ‘Drones’ Zitwa ‘KAMIKAZE’

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere taliki 17, Ukwakira, 2022 abaturage bo mu murwa mukuru wa Ukrane, Kiev, bazinduwe n’urusaku rukomeye rw’ibisasu byiraswaga n’indege za drones zitwa Kamikaze.

Ijambo Kamikaze ni iry’Abayapani, ugenekereje mu Kinyarwanda rikaba ryitwa Umuyaga w’Imana.

Ryatangiye gukoreshwa mu ntambara ya Kabiri y’isi ubwo u Buyapani bwakoreshaga indege zarimo abapilote biyemeje kwiyahura, bazitwaraga bakazigongesha ubwato bw’ingabo z’Amerika zari mu Nyanja ya Pacifique.

Muri icyo gihe Abanyamerika bararakaye barekura bombe atomique ebyiri zashegeshe Abayapani bemera kumanika amaboko.

- Advertisement -

Muri Ukraine naho hari gukoresha indege za drones bahaye izina rya Kamikaze.

Bikozwe hashize igihe gito Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin agtangaje ko muri iki gihe bitakiri ngombwa ko arasa muri Ukraine akoresheje intwaro zisanzwe ahubwo ngo za drones zakora akazi ubwazo nta muntu woherejwe ku rugamba.

Amafoto agaragara mu binyamakuru bitandukanye arerekana izo drones zikubitana hafi ibisasu zihetse umuriro ukaka.

Mu rwego rwo kuramira amagara yabo, abaturage bazindutse bahunga, abagize amahirwe ntibahitanwe na biriya bisasu, ubu bihishe.

Meya wa Kiev witwa Vitaliy Klitschko avuga ko ahantu hibasiwe ari  rwagati mu Mujyi ahitwa Shevchenkiv.

Mu bice by’Amajyaruguru n’aho ni uko byagenze, uretse ko mu Majyepfo ashyira u Burasirazuba n’aho hibasiwe.

Kugeza ubu nta mubare w’abahitanywe na biriya bisasu uratangazwa, ariko hari impungenge ko bashobora kuba ari benshi.

Ubusanzwe muri Kiev haba impanda zivuga zibwira abaturage kujya kwihisha kubera kwanga ko ibisasu bibahitana.

Icyakora hari benshi batajya babiha agaciro kuko basa n’ababimenyereye.

Intambara y’u Burusiya na Ukraine isa n’aho itari hafi kurangira kubera ko mu gihe kitageze ku mwaka itangiye, ubu iri gufata indi ntera.

Hari n’abavuga ko Putin narakara, ashobora kuzakoresha ibisasu bya kirimbuzi.

Kuri iyi ngingo ariko hari umujenerali w’Umunyamerika witwa David H. Petraeus uherutse kuvuga ko u Burusiya nibukora ririya kosa, abasirikare babwo bari muri Ukraine bose bazashira.

Isi iri mu kaga yatewe n’iyi ntambara yaje isanga n’ubundi abatuye isi barazahajwe n’ingaruka za COVID-19.

Hagati aho hari impungenge z’uko hashobora kwaduka indi ntambara ikomeye hagati y’u  Bushinwa na Taiwan mu myaka mike iri imbere.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version