Dukurikire kuri

Mu mahanga

Inzovu 50 Zatorotse Zijya Mu Mirima Y’Abaturage

Published

on

Umukumbi w’inzovu 50 watorotse icyanya zabagamo muri Zimbabwe zijya konera abatuye Mozambique. Zinjiye mu Ntara ya Manica gaturanye n’agace ka Machaze muri Mozambique ziturutse mu Zimbabwe.

Francisca Tomas uyobora iriya Ntaya yabwiye Televiziyo ya Mozambique  ko ziriya nzovu ziboneye bigatinda.

Basabye Leta kureba uko yazibakiza kuko no kuzegera ari ukuba igiharamagara.

Ubuyobozi bwa Mozambique buri kureba uko zaterwa ubwoba zigahunda zisubira iwabo muri Zimbabwe.

Gutera inzovu ubwoba akenshi bikorwa na za Kajugujgu kuko amajerekani n’amadebe ntibyazikanga!

Ku bw’amahirwe ariko nta muntu zigeze zihohotera.

Advertisement
Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Advertisement
Advertisement