Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarusiya Barashaka Guhanura Ikigo Mu By’Isanzure Cyubatswe Mu Kirere Gipima Toni 500
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubumenyi N'Ubuhanga

Abarusiya Barashaka Guhanura Ikigo Mu By’Isanzure Cyubatswe Mu Kirere Gipima Toni 500

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 February 2022 10:55 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nyuma y’uko Perezida wa Amerika atangaje ko igihugu cye cyafatiye ibihano Perezida Vladmir Putin  birimo no gufatira imitungo ye ibarirwa muri za Miliyari z’Amadolari, Abarusiya bakorera mu kigo mpuzamahanga kiga iby’isanzure, International Space Station, batangaje ko bagiye guhagarika ibikorwa byo kugisana kandi ngo kizahita gihanuka.

Iki kigo kitwa International Space Station, ISS, gipima toni 500 kandi ngo nigihanuka kizarindimurikira ku mugabane w’u Burayi cyangwa kuri Amerika.

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Burusiya gishinzwe iby’isanzure witwa Dmitry Rogozin yabwiye ubutegetsi bw’Amerika kwisubira ho ku cyemezo cyo gufatira umutungo wa Putin kuko kugumishaho kiriya cyemezo bizagira ingaruka zikomeye.

Dmitry Rogozin

Muri iki gihe abahanga batandatu nibo bashinzwe kwita ku miterere ya kiriya kigo, bakabikora binyuze mu kukirinda kwangirika cyangwa guhengama kivuye ku murongo gitembereraho, uwo bita orbit.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Abakurikiranira hafi ibiri kuba hagati y’Amerika n’u Burusiya bavuga ko bitari bikwiye ko abahanga b’u Burusiya bagira imyitwarire y’abanyapolitiki kuko Politiki atari akazi kabo.

Ikigo cy’Abarusiya gishinzwe iby’isanzure kitwa Roscosmos.

Mu butumwa burebure umuyobozi w’iki kigo yashyize kuri Twitter yavuze ko kuba Amerika ishaka guhana Putin ndetse na bimwe mu bigo by’ubushakashatsi bw’u Burusiya ari icyemezo gihubukiwe.

Yanditse ati: “ Nimuhagarika imikoranire yacu namwe, mutekereza ko ari inde uzatabara ISS nivanwa ku murongo isanzwe igenderaho? Ishobora kuzagwa mu Burayi cyangwa muri Amerika…”

Dmitry Rogozin yavuze ko Perezida Biden ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe bita Alzheimer.

- Advertisement -

Ngo ni indwara ituma adatekereza ku ngaruka icyemezo nka kiriya kizagira haba kuri Amerika ndetse no ku nshuti zayo.

Ubusanzwe  ikigo mpuzamahanga mu bushakashatsi mu by’isanzure, ISS, gikorerwamo n’ibihugu byinshi kandi bigabanyije mu matsinda.

Uburusiya bwahawe inshingano yo gukora ikoranabuhanga rituma kiriya kigo cya rutura kidahanuka ngo kikubite hasi.

Ni ikoranabuhanga rigifasha kuguma mu bilometero 253 uvuye ku isi, kandi ridahari ngo rikomeze kwitabwaho ribungabungwe cyahanuka kikagwa aho ari ho hose ku isi harimo n’ibice bituwe cyane by’Amerika cyangwa iby’u Burayi.

N’ubwo abayobozi b’Ikigo cy’Amerika gishinzwe iby’isanzure, NASA,  bavuga ko bazakomeza gukorana neza n’abahanga bo mu bindi bigo harimo na kiriya cyo mu Burusiya, abo muri iki kigo bo bavuga ko bagisuzuma neza iby’icyemezo cya Biden n’ingaruka kizabagiraho hanyuma bakazafata icyemezo mu gihe gikwiye.

Ikigo International Space Station  cyarekuriwe mu kirere mu mwaka wa 1998 ariko abahanga batangiye kugikoreramo mu buryo buhoraho mu mwaka wa 2000.

Ni ikigo gihuriweho n’abahanga mu ngeri nyinshi z’ubumenyi

Aba mbere batangiye kugikoreramo mu buryo buhoraho ni Umunyamerika umwe witwa Bill Shepherd n’Abarusiya babiri Yuri Gidzenko na  Sergei Krikalev.

Kuba ubwumvikane buri kuba bucye mu bahanga baba muri ISS ni ikibazo kitari gisanzwe kuko ubusanzwe batajyaga bivanga mu bibazo bya politiki.

Uko bimeze kose ariko, kugira ngo Ikigo mpuzamahanga mu bushakashatsi mu by’ikirere gikomeze gukora neza ni ngombwa ko Amerika n’u Burusiya bibifatanyamo.

Nibyo bihugu bihafite abahanga benshi, bunganirwa n’abo muri Canada, u Buyapani, u Butaliyani n’abandi bacye bo mu bindi bihugu.

Incamake ku Kigo Mpuzamahanga mu Bushakashatsi mu By’Isanzure, ISS.

Ikigo The International Space Station (ISS) gifite agaciro ka Miliyari 100$ ni ukuvuga miliyari 80 £.

Ni igicumbi cy’ubushakashatsi mu bumenyi butandukanye harimo iby’imihindagurikire y’ikirere, ubumenyi mu bimera(hagamijwe kumenya niba byakwera ahantu hataba rukuruzi y’isi, la force de pésanteur), no mu bundi buhanga busaba gukorerwa ubushakashatsi mu gice kitarimo imbaraga rukuruzi z’isi n’umwuka wa oxygen.

Ni ikigo gikorwamo n’abantu bahora barimburana.

Abenshi mu bagikoramo bava muri Leta zunze ubumwe z’Amerika no mu Burusiya.

Abandi basigaye baturuka  mu Buyapani no mu bihugu bigize Ikigo cy’Abanyaburayi kiga iby’isanzure kitwa ESA.

Ikigo cy’Abanyamerika kiga iby’isanzure ,NASA, nicyo gitanga amafaranga menshi mu mikorere y’iki kigo( miliyari 3$ ku mwaka) andi agatangwa n’u Burusiya n’ibindi bihugu.

Guhera mu mwaka wa 2000 abantu 244 nibo bageze kandi bakorera muri kiriya kigo.

Bose hamwe baturutse mu bihugu 19.

Ubuzima bw’iki kigo buri mu manegeka…

Muri iki gihe haribazwa uko iki kigo kizamera nikigeza mu mwaka wa 2025 kuko hari bimwe mu byuma byacyo bizaba byararangije igihe byagenewe byo gukora.

Ku rundi ruhande, biravugwa ko u Burusiya buri kubaka ikigo cyabwo kihariye kizaba kiri hafi ya kiriya.

Abashinwa nabo bubatse icyabo bwite badafite undi bagifatanyije.

Ni ikigo Abashinwa bise Tiangong (Mu Gishinwa bandika 天宫).

Cyo kirihariye kuko kiri mu bilometero biri hagati ya 340 n’ibilometero 450 uvuye ku isi.

TAGGED:AmerikaBidenBurusiyafeaturedIkigo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Urubyiruko Rwibuke Ko Rudakwiye Kwirinda COVID-19 Gusa…
Next Article Ifoto Ivuga: Gukingira Umunyarwanda Icyago Cyose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?