Abarwanyi Ba Hamas Batunze Igitabo Mein Kampf Cya Hitler

Mu kiganiro Perezida wa Israel Isaac Herzog yaraye ahaye BBC yavuze ko abasirikare be basanze kuri umwe barwanyi ba Hamas  bishe yari yitwaje igitabo Mein Kampf cya Hitler wakoreye Abayahudi Jenoside.

Cyari cyanditse mu Cyarabu  nk’uko Herzog yabwiye umunyamakuru wa BBC witwa Laura Kuenssberg.

Ubwo ingabo za Israel zagabaga ibitero muri Gaza ngo zirukane abarwanyi ba Hamas, umwe muri zo yaje kubona hafi y’umurambo w’umwe muri abo barwanyi, kiriya gitabo aragitora agishyira umugaba we.

Karahererekanyijwe kigezwa mu Biro by’Umukuru wa Israel, Isaac Herzog.

- Advertisement -

Mein Kampf yanditswe mu mwaka wa 1925, ubwo Hitler yari afunzwe azira gushaka guhirika ubutegetsi.

Kubera ko Ubudage bwari buri mu bibazo byakuruwe n’ibihano bwafatiwe kubera gushoza intambara ya Mbere y’isi, Hitler yanditse ko Abayahudi ari bo ntandaro y’akaga kari mu isi, ashyiramo n’izindi yise impamvu zo kwanga Abayahudi.

Perezida Herzog yabwiye BBC ko kuba kiriya gitabo cyarasanzwe kuri umwe mu barwanyi ba Hamas, bigaragaza urwango bafite rwo gutsemba Abayahudi.

Perezida Isaac Herzog

Avuga ko barebye muri iki gitabo basanga abo barwanyi ba Hamas baragisomye kenshi, baca uturongo mu mapaji n’imirongo bumvaga bakunze, bibabibamo ingabitekerezo yo kwanga no kurimbura Abayahudi.

Yunzemo ko uwo mugambi wananiye Hitler kandi ko na Hamas itazawusohoza.

Hagati aho, Israel irasaba abantu bose, aba abarwayi, abarwaza cyangwa abaganga kumva mu bitaro by’ahitwa Shifa kuko ari ho Hamas yagize ibirindiro.

Ni umuburo iri gutanga mbere y’uko ihasuka umuriro nk’uko Perezida Isaac Herzog yabibwiye BBC.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version