Imihanda Y’I Musanze Yangiritse Itamaze Kabiri

Mu bice bimwe by’Umujyi wa Musanze hagaragara imihanda yangiritse itaramara byibura imyaka ine yubatswe.

Abayubatse kandi baba barayitashye ku mugaragaro, bimeze kwemezwa ko yubatswe mu buryo bunoze.

Ibi bigaragara cyane ku muhanda Camp Muhoza-Gashangiro, agahanda k’ibitaka k’imbere y’Ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Visenti n’ahandi.

Imihanda y’amapave yagenewe abanyamaguru nayo yarangiritse k’uburyo bugaragarira buri wese uhaciye.

- Advertisement -

Rigore zari zipfundikijwe béton zararidutse, kuhanyura bisaba kwigengesera, ugaca ku ruhande, ukikiye rigole ngo utayigwamo.

Umwe mu bahatuye yabwiye Kigali Today ko ababyeyi bahorana impungenge z’uko abana bazahavunikira.

Yitwa Alphonsine Byukusenge.

Ati: “ Ku babyeyi dufite abana b’abanyeshuri cyane cyane bakiri bato banyura ahangiritse bajya cyangwa bava ku ishuri usanga duhangayikiye ubuzima bwabo bitewe n’uko nta ntege zihagije baba bafite zo kwiramira.”

Iyi mihanda kandi igaragara no mu Mujyi wa Musanze rwagati.

Akarere ka Musanze karabizi…

Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa remezo n’Imiturire mu Karere ka Musanze  witwa Etienne Nizeyimana avuga ko iby’iki kibazo babizi.

Asobanura ko  bateganya ko mu gihe ‘kidatinze’ kizaba cyakemutse kuko rwiyemezamirimo ushinzwe gusana imihanda n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’Ubwikorezi (RTDA) bamaze gushyikirizwa urutonde rw’ahagomba gusanwa.

Ati: “Tumaze iminsi tureba ahantu hose hagaragaye ibyo bibazo twanahakoreye urutonde, turushyikiriza rwiyemezamirimo ushinzwe gusana imihanda kugira ngo atangire arebe uko yayisana. Uretse iyo, hari n’indi mihanda dufite Akarere kaba gashinzwe gukukiranira hafi, hagira ikibazo kiyigaragaramo gisaba ko isanwa, kakihutira kumenyesha inzego zigakuriye harimo na RTDA kugira ngo isanwe.”

Abahatuye nabo basabwa gufata neza ibyo bikorwaremezo kugira ngo birambe.

Nizeyimana avuga ko hari abaturage bagira uruhare mu iyangirika ry’ibi bikorwa remezo.

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwashyize Umujyi wa Musanze mu mijyi migari ikwiye kubakwa ku rwego rw’umujyi nk’uwa Kigali.

Abatembera u Rwanda bavuga ko Umujyi wa Musanze ari uwo usurwa n’abantu benshi bava muri Kigali bashaka kujya kuharuhukira cyangwa kuhakorera inama.

Mu rwego rwo gutuma umujyi wa Musanze ukomeza kuba nyabagendwa, ubuyobozi bw’Intara y’Amajyarugu n’ubw’Akarere ka Musanze  by’umwihariko, bamaze igihe bubaka imihanda n’ibindi bikorwa remezo.

Icyakora bisa n’aho bitoroshye kubera ko uriya mujyi ufite  ahantu henshi hubatswe mu buryo butari ku murongo k’uburyo bisaba ko hari inzu zisenywa.

Imihanda myinshi yubakwa muri Musanze yubakwa ku nkunga ya Banki y’isi.

Ifoto@Kigali Today

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version