Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abarwanyi Bafunguye Gereza Nkuru Ya Burkina Faso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Abarwanyi Bafunguye Gereza Nkuru Ya Burkina Faso

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 May 2022 4:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

I Ouagadougou muri Burkina Faso haravugwa inkuru yakuye abantu impungege ku mutekano wabo y’uko hari abarwanyi batorokesheje imfungwa zari zifungiye muri gereza nkuru ya kiriya gihugu.

Umubare w’abatorotse umaze kumenyekana ni abantu 60 ariko Reuters ivuga ko umubare utangazwa ushobora kuba ari muto.

Ikindi ni uko nta mutwe w’abarwanyi urabyigamba.

Abarwanyi bafite intwaro ziremereye bagabye igitero kuri gereza iri mu Majyaruguru y’Umurwa mukuru Ouagadougou bafungura gereza y’aho abagororwa baratoroka.

Imodoka  basanze hafi aho bazihaye inkongi, ziragurumana.

Amakuru avuga ko bari bafite intwaro ziremereye zirimo imbunda za Kalashnikovs n’izindi za machine guns.

Burkina Faso ni igihugu kiri mu kaga giterwa n’abarwanyi bava muri Mali.

Mali iyi ni igihugu kinini cyane kandi gikora ku bihugu byinshi birimo na Burkina Faso.

Igitero cyo gufunguza ku ngufu bariya bafungwa cyakozwe hashize igihe gito abantu 11 biciwe mu Ntara za Dori na Gorgadji zihereye mu Majyaruguru ya Burkina Faso.

Muri Burkina Faso abaturage bararakaye kuko batishimiye ko Polisi n’ingabo batagishoboye kubarindira umutekano.

Bibaza uzabatabara bakamubura.

Muri iki gihugu haherutse no kuba coup d’etat. Hari muri Mutarama, 2022.

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru taliki 23, Mutarama, 2022 nibwo abasirikare bikoze bafunga Perezida wa Burkina Faso Roch Marc Christian Kaboré.

Perezida Wa Burkina Faso Yahiritswe Ku Butegetsi

TAGGED:AbarwanyiBurkina FasofeaturedOuagadougou
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ku Ibambiro Ahiciwe Abana Na Ba Nyina Bazira Ko Ari Abatutsi
Next Article U Rwanda, Ibirwa Bya Maurice Na Uganda : Aho Abakire B’Afurika Bashaka Gutura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

Gisagara: Ikamyo Ya Howo Yishe Abana Babiri

Igitutu Cya Trump Kuri Ukraine Ngo Ikunde Ibone Amahoro

Qatar Yasinyanye Na DRC Amasezerano Atandatu

Umutekano W’Abana Urenze Indyo Yuzuye-Umuyobozi wa UNICEF Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

Umuyobozi Wa Polisi Ashima Umusanzu W’Iya Eswatini 

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Icyerekezo Minisiteri Y’Uburezi Ifite Ku Mubare W’Abarimu

Ndayishimiye Aherutse Kujya Kwishyuza Tshisekedi

You Might Also Like

Mu Rwanda

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamagabe: Ikibazo Cy’Ingo Zidafite Ubwiherero Buboneye Kirakomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Kagame Yaganiriye N’Itsinda Ry’Abayobozi Ba Banki Y’Isi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imikino

Imikoranire Y’u Rwanda Na Arsenal Kuri Visit Rwanda Igiye Kugera Ku Ndunduro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?