Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yakiriwe neza cyane ubwo yari ageze muri Koreya ya Ruguru kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Kamena. Ni uruzinduko rwo kongera umubano umaze imyaka 65 hagati y’ibi bihugu.
Ibiro ntaramakuru by’u Bushinwa, Xinhua, byatangaje ko umuyobozi wa Koreya ya Ruguru Kim Jong-un n’umugore we Ri Sol-ju bakiriye Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Pyongyang.
Nyuma yaho, Xi yerekeje ku rubuga rukuru rwa Pyongyang aho yakiriwe n’itsinda ry’abasirikare bamuhaye icyubahiro kigenewe Abakuru b’ibihugu, hakaba hari n’imbaga y’abaturage harimo n’abana bitwaje amabendera y’ibihugu byombi.
Inyubako zikikije urwo rubuga zari zishushanyijweho amabendera y’ibihugu byombi, amafoto manini ya Kim Jong-un na Xi Jinping ndetse n’ibimenyetso byanditseho amagambo ashima ubucuti n’ubumwe hagati y’ibihugu byombi.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, rwa mbere Xi akoreye muri Koreya ya Ruguru mu myaka irindwi ishize, biteganyijwe ko aza kugirana ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru na Kim Jong-un. Ni inama yabo ya mbere kuva baheruka guhura muri Nzeri umwaka ushize i Beijing.
Nubwo gahunda nyirizina y’ibiganiro itatangajwe, abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko ibyo biganiro bizongera ikibatsi mu mubano w’ibihugu byombi no ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe Ubushinwa na Koreya ya Ruguru byombi bitarebana neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubushinwa bushaka kongera ijambo rifite muri Koreya ya Ruguru
Abasesenguzi bavuga ko Xi Jinping ashaka kongera kugaragaza ko Ubushinwa bukiri igihugu gifite ijambo rikomeye kuri Koreya ya Ruguru, ibi bikaba bishobora no kumuha amahirwe yo kugirana ibiganiro bikomeye na Perezida wa Amerika Donald Trump, uteganya kongera guhura na Xi muri Nzeri uyu mwaka.
Ubushinwa bumaze imyaka myinshi ari umufatanyabikorwa wa mbere wa Koreya ya Ruguru mu bukungu no mu rwego rwa dipolomasi.
Hari n’abavuga ko bwakomeje gufasha Koreya ya Ruguru mu buryo butagaragara nubwo hari ibihano yafatiwe n’Umuryango w’Abibumbye.
Uyu mwaka kandi urizihizwamo imyaka 65 ishize Ubushinwa na Koreya ya Ruguru bishyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano n’ubwirinzi.
Biteganyijwe ko Xi Jinping ashobora guha Koreya ya Ruguru inkunga zirimo umuceri, ifumbire n’ibindi bikorwa by’ubukungu byafasha icyo gihugu.
Abasesenguzi kandi bavuga ko nubwo Koreya ya Ruguru imaze igihe ikorana bya hafi n’u Burusiya, idashobora kwishingikiriza kuri bwo gusa ahubwo ikeneye gukomeza umubano ukomeye n’Ubushinwa.
Itangazamakuru ryo mu Burengerazuba bw’isi rivuga ko Xi azirinda gushyira igitutu kuri Kim Jong-un ngo ahagarike no gahunda y’ibitwaro bya kirimbuzi, ahubwo akibanda ku mahoro n’umutekano mu karere ibihugu byombi biherereyemo.
Ibi byaba ari inyungu kuri Kim Jong-un ushaka ko amahanga yemera ko igihugu cye ari igihugu gifite intwaro za kirimbuzi, kugira ngo haboneke uburyo bwo koroshya cyangwa gukuraho ibihano mpuzamahanga.
Mu minsi ishize, Kim Jong-un yafunguye uruganda rushya rukora ibikoresho byifashishwa mu gukora intwaro za kirimbuzi, anavuga ko igihugu cye kizakomeza kongera ubushobozi bwacyo muri urwo rwego.
Yanakurikiranye igeragezwa ry’ubwato bwa gisirikare bushya ndetse asaba ko hakomeza kwihutishwa gahunda yo kubaka ingabo zirwanira mu mazi zifite ubushobozi bwo guhangamura ibitero byakoresha misiles ziremereye zirashwe n’umwanzi.
Mushiki wa Kim Jong-un, Kim Yo-jong, yatangaje ko icyifuzo cya Amerika cyo gusaba Koreya ya Ruguru kureka intwaro za kirimbuzi ari “inzozi zidashoboka kandi zashaje.”
Nubwo Donald Trump yigeze kugirana ibiganiro na Kim Jong-un mu myaka yashize, ibyo biganiro byasenyutse mu 2019.
Kuva icyo gihe, Kim yakomeje kwagura no kuvugurura ububiko bw’intwaro za kirimbuzi bw’igihugu cye.
Abasesenguzi bavuga ko mu gihe kizaza Kim ashobora kwemera ibiganiro na Amerika ku kugabanya intwaro zimwe na zimwe, mu rwego rwo kubona inyungu za politiki n’ubukungu.

