Nibura abantu 32 bapfuye nyuma y’umutingito ukomeye wari ku gipimo cya 7.8 ku gipimo cya Richter wibasiye hafi y’inkombe z’ikirwa cya Mindanao mu Majyepfo y’ibirwa bya Philippines nk’uko abayobozi babitangaje.
Uyu mutingito wabaye saa 07:37 za mu gitondo ku wa Mbere ku isaha y’aho (23:37 GMT ku Cyumweru), bituma hatangwa impuruza ya tsunami muri ibi birwa, muri Indonesia, Ubuyapani na Australia.
Amashusho na videwo byagaragaje inyubako zisenyuka, harimo videwo yerekana resitora y’ibiribwa byihuse (fast food) ya Jollibee yahindutse amatongo.
Hanagaragaye inkangu mu bice bimwe na bimwe.
Abantu barenga 100 bakomerekeye mu ntara zitandukanye zo muri iki gihugu, kandi hari abandi hafi ya 24 baburiwe irengero, naho abaturage 10,000 bimuwe mu rwego rwo kwirinda ibyago byakurikiraho nk’uko ubuyobozi bwabivuze.
Mindanao ni ikirwa cya kabiri kinini muri Philippines haba ku bunini no ku mubare w’abaturage, kikaba gituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 26.
Imibare y’abapfuye n’abakomeretse iracyakeneye kwemezwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibiza, gikusanya kandi kigasuzuma amakuru atangwa n’inzego zitandukanye zo mu turere, kikazatangaza imibare ya nyuma mu minsi iri imbere.
Abayobozi bo mu ntara ya Sarangani iri ku nkombe z’inyanja, hafi ya kilometero 20 uvuye aho umutingito watangiriye, batangaje ko abantu 17 bapfuye muri ako gace, benshi muri bo bakaba bishwe n’inkangu.
Uyu mutingito watumye amashanyarazi n’itumanaho muri Sarangani bihagarara ariko nyuma byongera bisubira mu buryo.
Mu mujyi wa General Santos, uri hafi cyane y’aho umutingito watangiriye, abantu 10 bahasize ubuzima nk’uko Ibiro bishinzwe ubutabazi bw’ibanze (Office of Civil Defence) byabitangaje.
Abandi bantu ntibizwi aho baherereye.
General Santos ni ahantu hakorerwa uburobyi bwinshi, kandi ni na wo mujyi wavukiyemo Manny Pacquiao, icyamamare mu mukino w’iteramakofe waje no kwinjira muri politiki.
Intara za South Cotabato na Sultan Kudarat na zo zagizweho ingaruka zikomeye.
Perezida wa Philippines Ferdinand Marcos Jr., yavuze mu itangazo ko inzego zitandukanye zirimo guhuza ibikorwa by’ubutabazi.
Ati: “Guverinoma yatangiye ubutabazi kandi ntituzatererana abaturage ba Mindanao.”
Marcos yanategetse ko amashuri ahagarikwa mu bice byibasiwe n’umutingito, kuko wabaye ku munsi wa mbere w’umwaka w’amashuri.
Muri videwo yashyizwe ahagaragara n’ishuri ribanza ryo mu ntara ya Davao Occidental, hagaragaramo abanyeshuri benshi bafite ubwoba, bicaye hasi mu gihe ubutaka bwari buri kunyeganyega.
Iyo videwo yanagaragaje igisenge cy’amabati gisenyuka nubwo ubuyobozi bw’ishuri bwatangaje ko nta muntu wahakomerekeye.
Nyuma y’umutingito wa mbere, handitswe indi mitingito irenga 130 mito yakurikiyeho ifite ubukana buri hagati ya 1.3 na 6.7.
Imitingito ikunze kuba muri Philippines kubera ko iri mu gace kazwi nka “Ring of Fire”, gakunze kubamo imitingito.
Nubwo imyinshi iba ifite ubukana buke kandi ikarangira nta ngaruka zikomeye iteje, hari imwe yagiye ihitana abantu benshi.
Muri Nzeri, 2025, umutingito ufite ubukana bwa 6.9 wibasiye akarere ka Visayas rwagati, uhitana abantu barenga 70.
Nyuma gato y’umutingito wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, abayobozi b’Ubuyapani nabo baburiye abaturage ko imiraba ya tsunami ishobora kugera ku burebure bwa metero imwe ishobora kugera ku nkombe z’igihugu cyabo.
Nyuma, umuraba wa tsunami ufite uburebure bw’amasentimetero make wabonetse mu ntara ya Okinawa iri mu Majyepfo y’Ubuyapani, naho undi wa santimetero 20 uboneka mu Birwa bya Ogasawara biri kure y’aho nk’uko abayobozi babitangaje.
Imiraba ya tsunami yanabonetse ku nkombe zitandukanye za Indonesia, Palau na Philippines.
Uburebure bw’iyo miraba bwari hagati ya santimetero nke na metero 1.4, nk’uko byatangajwe.
Tsunami ni ijambo ry’Ikiyapani rivuga ‘umwuzure uterwa n’iruka ry’ikirunga’ kiba kiri munsi y’inyanja.

