MUSANZE: Mu minsi ishize Polisi yataye muri yombi abanyamahanga umunani bakekwaho gukorera abamotari urugomo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru Chief Inspector of Police( CIP) Ngirabakunzi Ignace yabwiye Taarifa Rwanda ko abafashwe ari abagabo umunani, kandi ko bazahanwa hakurikijwe amategeko.
Ati: “…Bazafatirwa ibihano uko amategeko abiteganya, birimo no kuba basubizwa iwabo. Nta na rimwe uwo ariwe wese ukora urugomo, azihanganirwa.”

Amakuru Taarifa Rwanda yahawe n’umuntu wageze aho urwo rugomo rwabereye, avuga ko umwe muri abo banyamahanga( twamenye ko ari abo muri Sudani) yanze kwishyura motari ahubwo afatanya na bagenzi be kumukubita.
Ibi byabaye kuwa Gatandatu tariki 06, Kamena, 2026 bibera hafi ya Kaminuza ya INES ahari amacumbi y’iyi Kaminuza.
Ubwo motari yishyuzaga uwo muntu, undi ntiyabyakiriye neza ahubwo yamukoreye urugomo.
Videwo twahawe n’uwabibonye igaragaza abantu batera abandi amabuye cyangwa ibindi bintu k’uburyo busa n’aho batumanyeho.



Hari n’aho bigaragaza umwe muri abo banyeshuri atera ibuye moto mu gihe mugenzi we yasimbukaga akayitera umugeri igahirima.
Mbere y’uko iyi videwo irangira, hagaragaramo umusore wambaye imyenda yirabura afite umuhoro agenda asanga bagenzi be bari bavuye kwangiza ya moto.
Nyuma yo kumenya ko ari abo muri Sudani, Taarifa Rwanda yashatse kumenya icyo Ambasade y’iki gihugu ivuga kuri iyi myitwarire ariko ntacyo twabwiwe mu buryo butaziguye.
Icyakora mu kiganiro Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda Dafalla Musa yigeze guha itangazamakuru mu Ugushyingo, 2025, yavuze ko abanyeshuri bo mu gihugu cye bitwara nabi mu Rwanda ari bake ugeranyije n’uko abaturage b’aho babanye n’Abanyarwanda.

Yavuze kandi ko iyo bigaragaye ko abo bantu bananiranye, bafatirwa ibyemezo birimo no kubacyura iwabo.
Ubwo yatangaga iki kiganiro, yavuze ko mu Rwanda haba abanya Sudani 6,000 kandi ko igihugu cye cyahashoye Miliyoni $20.
Abakurikiranyweho ruriya rugomo, bashyikirijwe RIB station ya Muhoza.

