Abarwanyi Benshi Bari Kwinjira Muri Centrafrique

Seleka fighters stand in their base before a mission in the town of Lioto June 9, 2014. REUTERS/Goran Tomasevic (CENTRAL AFRICAN REPUBLIC - Tags: CIVIL UNREST POLITICS TPX IMAGES OF THE DAY) - RTR3SXEY

Perezida wa Angola João Lourenço yaraye yakiriye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Baipo Temom Sylvie baganira uko ibintu byifashe muri Centrafrique. Nyuma y’ibiganiro João Lourenço yabwiye itangazamakuru ko amakuru ubutasi bwe bufite yemeza ko muri Centrafrique hari kwinjira abarwanyi bashya bitwaje intwaro nyinshi.

Ibi abiheraho yemeza ko niba umutekano utagaruwe muri kiriya gihugu, intambara iri yo ishobora kwaguka ikagera mu bihugu bigikikije.

Prensa Latina yanditse ko Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Baipo Temom Sylvie yavuze ko yari yazanye ubutumwa yahawe na Perezida wa Centrafrique Archange Touadera ngo abugeze kuri mugenzi we wa Angola.

Yagize ati: “Naje kuvugana na Perezida João Lourenço ngo tuganire uko ibibazo by’umutekano muke byifashe iwacu ariko mugezeho n’ubutumwa nahawe na Nyakubahwa Archange Touadera uyobora igihugu cyanjye. Ni ubutumwa kandi namuzaniye nk’uyoboye Inama ihuza ibihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari(ICGLR) muri iki gihe.”

- Advertisement -

Ambasaderi wa Angola mu Muryango w’Abibumbye witwa  Maria de Jesus Ferreira aherutse gutangaza ko Perezida wa Angola  Lourenço na mugenzi we wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso baherutse gusaba ko  haterana inama idasanzwe y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe amahoro ku Isi bakaganira ku kibazo cya Centrafrique.

João Lourenço na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafrique Madamu Baipo Temom Sylvie
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version