Uko Abanyarwanda Birinda COVID-19 Bizaganirwaho Hamaze Gukingirwa 60%

Byemejwe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Ivuga ko ibizahinduka ku mabwiriza ko kwirinda COVID-19. Bizaganirwaho hamaze gukingirwa nibura 60% by’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel, mu kiganiro yagiranye na RBA, yagize ati: “Tugeze nibura kuri 60% by’Abanyarwanda bakingiwe, ni bwo tuzaganira ku bijyanye no kureba ibihinduka mu mabwiriza yo kwirinda COVID”.

Yongeyeho ati: “Tutaragera kuri uwo mubare, amabwiriza yo kwirinda ni ya yandi; ni ugukomeza kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki, guhana intera, kwirinda icyatuma uhura n’abandi mu gihe utazi uko uhagaze utazi na bo uko bahagaze, ndavuga mu buryo bwegeranye cyane utanambaye agapfukamunwa, ayo yaba ari amakosa akomeye, waba uri kwishora ku ndwara kandi tumaze kubona ko hari abantu benshi yahitanye”.

Kugeza ubu mu Rwanda, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19 ni 265, bari mu byiciro bitandukanye ndetse barimo n’abakiri bato.

- Advertisement -

Yaburiye abakiri bato kwitibwira ko bafite ubudahangarwa kuri COVID-19.

Ati: “Ntihazagire umuntu muto ukeka ko we ari indahangarwa kuri iriya ndwara, ahubwo twese tuzirikane, ubutumwa ni bwa bundi; tugeze ku rukingo, turarubonye ruri mu gihugu, abantu bongere bihangane nibura tugere kuri uriya mubare, ariko tutarawugeraho ni ugukomeza kubahiriza amabwiriza yose nk’uko tuyazi”.

Urukingo rwa COVID-19 rwavuzweho byinshi, bamwe barugiraho impungenge.

Kuri ibyo, Minisitiri w’Ubuzima yagize ati: “Icyo umuntu yasaba Abanyarwanda cya mbere ni ukumenya ko uru rukingo rwizewe, izizaza mu gihugu ni inkingo zujuje ubuziranenge kandi zifite ubushobozi bwo kurinda umuntu kwandura COVID-19.”

Yabijeje ko inzego nkuru z’Igihugu zitakwemera urukingo rwinjira mu gihugu rutujuje ibisabwa byose.

Yasabye Abaturarwanda kwirinda ibihuha, ahubwo bakubahiriza amabwiriza Leta yatanze.

Kugira ngo hakingirwe 60% by’Abanyarwanda, bizatwara ingengo y’imari y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 50, muri yo Leta irasabwa gushaka miliyari 30, kuko hari inkingo u Rwanda ruzabona ku buntu nk’izo rwakiriye uyu munsi binyuze muri gahunda ya COVAX; rushobora kuzasonerwa nibura 1/3.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version