Urukiko Rwanze Gufungura ‘Ba Jenerali’ Babiri Ba FLN Bareganwa Na Rusesabagina

Urukiko Rukuru – Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambuka imbibi – rwanze gufungura by’agateganyo abagabo babiri barugejejeho inzitizi, baregwa ibyaha by’iterabwoba mu rubanza rumwe na Nsabimana Callixte ‘Sankara’ na Paul Rusesabagina.

Abo bahoze mu buyobozi bw’umutwe wa MRCD/FLN wagabye ibitero mu bice byegereye ishyamba rya Nyungwe bikica inzirakarengane.

Abo ni ‘Jenerali Majoro’ Félicien Nsanzubukire na ‘Jenerali Majoro’ Anastase Munyaneza. Bari basabye urukiko kurekurwa kubera impamvu zitandukanye.

Ubwo yari imbere y’urukiko ku wa Gatanu, umwunganizi wabo Me Herman Twajamajoro yavuze ko abo yunganira batigeze bagora inzego z’ubutabera kuva bafatwa bakagezwa ku butaka bw’u Rwanda.

- Advertisement -

Yakomeje ati “Umwe muri bo (Nsanzubukire) ararembye kandi akeneye kwitabwaho n’abaganga, ndabasabira ko barekurwa by’agateganyo bagakurikiranwa badafunzwe.”

Umucamanza wari uyoboye iburanisha Antoine Muhima yanzuye ko urubanza ku nzitizi batanze ruzasomwa kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Werurwe 2021.

Ubwo umwanzuro w’urukiko watangazwaga, urukiko rwanzuye ko ifungurwa ry’agateganyo ryasabwe na Nsanzumuhire Félicien na Munyaneza Anastase nta shingiro rifite, rutegeka ko “bakomeza kuburana bafunzwe.”

Izina rya Nsanzubukire si rishya mu bibazo by’umutekano muri aka karere, kuko we agaragara no muri raporo y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano ku byaha ndengakamere yakoze akiri muri FDLR, mbere yo kuyivamo akajya muri FLN. Ari kuri urwo rutonde kuva mu 2014.

Umwitegereje ku maso ariko ararembye, ndetse yarananutse cyane ku buryo yifashisha inkoni kugira ngo abashe gutambuka.

Bombi bagejejwe mu Rwanda muri gahunda yo gucyura abarwanyi bagiye bafatirwa mu bikorwa by’imitwe yitwaje intwaro muri RDC.

Nsazubukire alias Fred Irakiza yavutse mu 1967, avukira mu Kagari ka Murama mu murenge wa Kinyinya, mu yahoze ari komini Rubungo. Ubu ni mu Karere ka Gasabo.

Yari umusirikare mbere ya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo izo ngabo zatsindwaga yahungiye muri Zaire, aba umwe mu barwanyi ba FDLR-FOCA ndetse aba mu bayobozi bayo muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu nyandiko z’Umuryango w’Abibumbye havugwamo ko “Félicien Nsanzubukire yagenzuye ndetse agakurikirana ijyanwa ry’intwaro n’amasasu hagati nibura y’Ugushyingo 2008 na Mata 2009, zavuye muri Tanzania, zinyuze mu kiyaga cya Tanganyika zigera mu birindiro bya FDLR muri Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo.”

Icyo gihe ngo yari mu bayobozi ba FDLR FOCA, afite ipeti rya Colonel.

Yabaye umwe mu bavuye muri FDLR bashinga umutwe wa CNRD, waje kwihuza n’ishyaka PDR Ihumure rya Paul Rusesabagina na RRM ya Nsabimana Callixte ‘Sankara’, bibyara impuzamashyaka MRCD ifite umutwe w’ingabo za FLN.

Ubushinjacyaha buheruka kuvuga ko Nsanzubukire yatawe muri yombi agiye mu Burundi, mu butumwa bw’umutwe wa FLN.

Anastase Munyaneza alias Rukundo Job Kuramba we yavutse mu 1968, avukira mu murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi. Mu 1990 yinjiye mu ishuri rya gisirikare mu Rwanda asohoka ari Liyetona muri Gendarmerie.

Ingabo za FAR (Forces Armées Rwandaises) zimaze gutsindwa mu 1994, kimwe na Nsanzubukire, Munyaneza na we yagiye muri Zaire yinjira muri FDLR.

Yaje kuva muri FDLR ajya muri CNRD-Ubwiyunge, mbere yo gufatwa n’ingabo za Congo akoherezwa mu Rwanda.

Nsanzubukire yasabirwaga kurekurwa kubera impamvu zirimo ko arwaye

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version