Abarwanyi B’I Tigray Bigaruriye Umujyi W’Umurage Wa UNESCO

Abarwanyi bashaka gukuraho ubutegetsi bw’i Addis Ababa baturutse mu Ntara ya Tigray bigaruriye umujyi w’i Lalibera muri Ethiopia uyu ukaba ari umujyi urimo ingoro zashyizwe ku rutonde rw’ibigize umurage w’Isi bicungwa na UNESCO.

Haribazwa niba batazawangiza nk’uko abarwanyi bo muri Mali bigeze kugira umujyi wa Toumbouctou bagatwika inyandiko ntagatifu zari zihabitse kandi ari iz’igiciro kinini.

Ingoro z’i Lalibera zibitse inyandiko ntagatifu n’ibikoresho byejejwe by’idini by’Aba Orthodox bo muri Ethiopia.

Agace bigaruriye gaturanye n’Intara ya Amhara.

- Kwmamaza -

Lalibela irimo ingoro zubatswe mu Kinyejana cya 13 Nyuma ya Yesu Kristu, zikaba zifite agaciro kanini mu rwego rw’amateka.

BBC ivuga ko abatuye muri aka gace bamaze kugahunga.

Imirwano iri gusatira intara ya Amhara n’iya Afar, zombi zikaba zituriye iya Tigray.

Ingabo za Leta n’iza Tigray zishinjanya gukora ibyaha by’intambara bikorerwa abasivili.

Umuyobozi wungirije wa Lalibera yabwiye BBC ko abarwanyi ba Tigray ari bo bari kugenzura uriya mujyi.

Yitwa Mandefro Tadesse.

Yemeza ko nta mirwano yabaye, ahubwo ko abawutuye bahise bihungira, abarwanyi nabo bakawufata ubwo.

Tedesse nawe avuga ko ahangayikishijwe n’umutekano wa za ngoro z’aba Orthodox

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version