Abana Batatu Bishwe  N’Intare

Ubwo bari baragiye bakaza kubura zimwe mu nyana, abana batatu bagiye kuzishaka bahura n’intare z’ingore zirabica.

Byabereye muri Tanzania muri pariki ya Ngorongoro nk’uko byatangajwe n’abashinzwe kuyirinda.

Abana bapfuye bari bafite hagati y’imyaka icyenda na cumi n’umwe.

Umuvugizi wa Polisi muri kariya gace witwa Justine Masejo yabwiye AFP ko bariya bana bagiye kuragira inyana bavuye ku ishuri.
Uyu mupolisi avuga ko hari n’undi mwana wakomerekejwe n’imikaka ya ziriya ntare ariko aratabarwa.

- Advertisement -

Yasabye abaturiye iriya pariki kujya bacungira abana hafi, bakababuza gutembera pariki kuko pariki atari ikibuga cy’umupira.

N’ubwo avuga atyo ariko, abaturage bo mu bwoko bw’aba Maasai bemerewe kuba muri za pariki za Tanzania no kuhororera.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version