Abasambanyije Abana n’Abakoresheje Abakuru Imibonano Mpuzabitsina Ku Gahato Bashyizwe Ahabona

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abantu 322 bahamijwe n’inkiko ku buryo budasubirwaho, ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha abantu bakuru imibonano mpuzabitsina ku gahato.

Ni igikorwa cyahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ku nsanganyamatsiko igira iti “Ijwi ryanjye – Ndinda ihohoterwa rikorewe ku gitsina”.

Ku nyandiko ibanziriza urwo rutonde, Umushinjacyaha Mukuru Havugiyaremye Aimable avuga ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigenda byiyongera buri mwaka, nubwo hashyirwaho amategeko akomeye agamije kubikumira.

Ati “Harimo no gushyiraho amategeko ateganya ibihano biremereye ku bantu bakora ibi byaha, ariko ntibibuza ko abantu bakomeza kubikora. Abakekwaho gukora ibi byaha barakurikiranwa kandi abo bihamye bagahabwa ibihano nk’uko amategeko abiteganya.”

- Advertisement -

Gutangaza uru rutonde byashyizwe mu rwego kunenga no guca intege undi wese watekereza kubikora.

Rugaragaraho abasambanyije abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18 y’ubukure, hakaba n’abataratinye gusambanya abana bafite mu myaka ibiri.

Harimo nka Bariyanga Alphonse wahamijwe ko yasambanyieje abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka ibiri n’undi ufite ine y’amavuko.

Yaje gukatirwa igifungo cya burundu n’ihazabu ya 100,000 Frw.

Hari undi witwa Ahishakiye Elissa, wahamijwe gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu wo mu rugo ruturanye n’aho yakoraga akazi ko mu rugo, amushukishije shikarete. Yakatiwe igifungo cy’imyaka 10.

Hariho n’uwitwa Kimanizanye Agnes wasambanyije umwana w’umuhungu wo mu rugo yakoragamo ufite imyaka itatu n’igice, ahanishwa igifungo cy’imyaka 10.

Hari kandi nka Bigirimana Jules wahamijwe ko yeretse filimi y’urukozasoni umwana w’umukobwa ufite imyaka 11 y’amavuko, arangije aramusambanya.

Yakatiwe igifungo cya burundu y’umwihariko.

Mu bahamijwe icyaha cyo gukoresha umuntu mukuru imibonano mpuzabitsina ku gahato, harimo Mutabazi Jean Damascene alias Rukara, wahamijwe ko yakoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato umukecuru w’imyaka 76.

Yahanishijwe gufungwa imyaka itandatu.

Ingingo yo gutangaza uru rutonde rugaragara ku rubuga rw’Ubushinjacyaha, yari imaze igihe igarukwaho nk’uburyo bwafasha mu gutamaza abakora bene ibi byaha, maze ababikerensaga bakabitinya.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, yavuze ko ugendeye ku mibare y’Ubushinjacyaha, umubare w’abatanga ibirego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ugenda uzamuka.

Wavuye ku birego 3,793 mu 2019/20 ugera ku birego 5,292 mu 2020/21, ariko umubare w’ababuranishwa bagahamwa n’icyaha uracyari muto kuko wari 1281 mu 2020 na 1426 mu 2021.

Yavuze ko nibura hari ibyakozwe byo kwishimira birimo gushyiraho uburyo bwo gutangaza abakoze kandi bagahamwa n’icyaha cyo gusambanya abana, mu rwego rwo kunenga no guca intege undi wese, watekereza kubikora (Sex Offender Registry).

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kandi rwakoze icyegeranyo n’Isesenguramakuru mu rwego rwo gufasha kurushaho gusobanukirwa neza imiterere y’iki cyaha, abagikora, aho gikorerwa, niba hari isubiracyaha rigaragara n’ibindi, bizanashingirwaho mu bushakashatsi ku bikorwa byo gusambanya abana mu Rwanda.

Yakomeje ati “Umushinga wo kuvugurura itegeko waratangiye ngo icyaha cyo gusambanya abana gishyirwe mu byaha bidasaza, ku buryo uzagikora azakurikiranwa igihe cyose. Kandi turizera tudashidikanya ko uzemezwa n’inzego bireba.”

Yasabye abana b’abakobwa guhora bihugura ku kwirinda abashukanyi, no kumenya serivisi zabafasha igihe bahohotewe.

Yanabwiye abagize ikibazo cyo gusambanywa bamwe bikabaviramo ingaruka zo kubyara bakiri bato, ko ubuzima butahagaze.

Ati “Muracyafite amahirwe yo kugera ku ndoto zanyu. Musubire mu ishuri mwige, mwegere inzego zitandukanye harimo n’izo mwegeranye ku mudugudu nk’abajyanama b’ubuzima, Inshuti z’Umuryango… mwitabire Ingo Mbonezamikurire z’abana bato, Umugoroba w’Imiryango…kuko muhungukira byinshi bibafasha kumenya uko mwita ku bana mwabyaye.”

Akoyiremeye Elodie Octavie Uhagarariye ihuririro ry’Abana, yashimiye Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa badahwema kwita ku iterambere ry’umwana muri rusange n’umwana w’umukobwa mu buryo bwihariye.

Yakomeje ati “Bana b’abakobwa, bagenzi banjye, dukomere ku ndangagaciro z’umuco wacu, dukunde kwiga tubishyizeho umwete, kubaha ababyeyi no kugisha inama, kuganira ku bibazo no kuba intore mu gushaka umuti urambye w’ibibazo duhura nabyo.”

“Dutange amakuru ku batatwifuriza icyiza badushukisha iraha ry’igihe gito, tugane ibigo by’ubuvuzi igihe duhuye n’ihohoterwa ndetse tunamenyeshe bagenzi bacu ubu buryo bwadushyiriweho.”

Minisitiri Bayisenge yasabye ubufatanye mu guhangana n’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version