Perezida Kagame Yakiriye Umukuru Wa Polisi Y’U Butaliyani

Nyuma yo kubonana na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, Umukuru wa Polisi y’u Butaliyani Lt General Teo Luzi yahuye na Perezida Paul Kagame muri Village Urugwiro. Gen Luzi ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 11, Ukwakira, 2021 nibwo yakiriwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda, akaba yamwakiririye ku Cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda kiri mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo.

General Teo Luzi ayobora  Polisi y’u Butaliyani yitwa Carabinieri ikaba ifitanye umubano na Polisi y’u Rwanda guhera mu mwaka wa 2017.

Yari aherekejwe na mugenzi we uyobora Polisi y’u Rwanda hamwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta

Arma dei Carabinieri ni iki mu by’ukuri?

- Advertisement -

Ni Urwego rw’Umutekano mu Butaliyani rushinzwe gucungira ababutuye umutekano.

Rukorana n’izindi nzego za kiriya gihugu zirimo urwego rwitwa Polizia di Stato n’urundi rwitwa Guardia di Finanza.

Ku rundi ruhande ariko, Arma dei Carabinieri ifite inshingano zisa n’iza gisirikare kuko n’ubundi ari urwego rwa kane rw’ingabo z’u Butaliyani.

Ikindi ni uko ruriya rwego rushinzwe no gusuzuma imyitwarire y’abasirikare b’u Butaliyani.

Ni urwego rukomeye kuko rwita ku basivili ndetse n’ikinyabupfura cy’abasirikare.

Mu ntangiriro y’imikorere y’uyu mutwe(hari mu Kinyejana cya 19), wabanje gukora ari Polisi y’Intara ya Sardinia, ariko nyuma uza kugira imbaraga nyinshi uhinduka Polisi y’abasivili n’iy’abasirikare.

Ni Polisi ikomeye mu Butaliyani bwose

Nirwo rwego umunyagitugu wategetse u Butaliyani witwa Benito Mussolini yakoresheje acecekesha abatarumvaga abatwara ya Gifashisite( fascist ) yari yadukanye ayasangiye na Adolf Hitler wategekaga u Budage na Franco wategekaga Espagne.

Abo muri Arma dei Carabinieri ni nabo bamuhiritse nyuma yo kubona ko politiki ye yari irimo itsindwa.

Ni ishami ry’umutekano rikomeye k’uburyo ryemerewe gukorera akazi aho ari ho hose mu Butaliyani kandi rigakoresha intwaro igihe icyo icyo aricyo cyose.

Ubu bubasha ryabugize mu mwaka wa 2000.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version