Abasenateri Bagaragaje Impungenge Ku Cyemezo Cyo Kwandika Kuri Leta Ubutaka Bw’Abaturage

Abasenateri bagaragaje impungenge ko igikorwa cyo kwandika mu mutungo wa leta ubutaka abaturage batandikishije, kidashingiye ku itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage.

Kuri uyu wa Gatatu abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari baganiriye n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, mu rwego rwo kumenya imiterere y’igikorwa cyo kwandika by’agateganyo kuri Leta ibibanza ba nyirabyo batandikishije.

Perezida wa Komisiyo Senateri Nkusi Juvénal yavuze ko iki gikorwa kigamije kumenya impamvu ubu butaka bwanditswe by’agateganyo kuri Leta, imikoreshereze yabwo, imikoreshereze y’umutungo uriho nk’inzu, amashyamba n’ibindi, n’icyo nyirabwo asabwa kugira ngo azabusubizwe igihe azaboneka.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yabwiye Abasenateri ko ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha inshingano buri wese yo kwandikisha ubutaka.

- Advertisement -

Yavuze ko itegeko rigenga ubutaka rishyira mu mutungo bwite wa Leta ubutaka butagira umuntu n’umwe ubufiteho uburenganzira bwihariye.

Ibyo ngo bivuze ko ubutaka butandikishijwe na bwo bwafatwa nk’aho butagira ubufiteho uburenganzira, kugeza igihe ubukoresha azabwandikisha.

Mukamana yavuze ko tariki 30 Ukuboza 2020, mu gihugu hose ubutaka butari bwanditse kuri ba nyirabwo bwageraga ku bibanza 1.499.845.

Ati “Ibi bibanza byahise byandikwa by’agateganyo kuri Leta by’agateganyo mu gihe hategerejwe ko ba nyirabwo bazaza kubwandikisha.”

Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kidashingiye ku itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage ndetse itegeko nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.

Basabye ko hakorwa ubukangurambaga abaturage bakandikisha ubutaka, aho kubwandika kuri Leta.

Senateri Nkusi Juvénal yabwiye Taarifa ko icyo bagamije ari ugutanga inama kugira ngo ibintu bisobanuke.

Ati “Ntabwo turarangiza ubusesenguzi ngo dukore raporo, nidusoza imyanzuro yacu tuzayigeza ku nteko rusange ya Sena iyifateho icyemezo, ari naho hazava imyanzuro y’aho Sena ihagaze kuri icyo kibazo.”

Ikigo cy’ubutaka kivuga ko umwaka ushize warangiye habaruwe ubutaka 11.539.974 mu gihugu cyose.

Abasenateri mu kiganiro n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubutaka

TAGGED:
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version