Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Abasenateri Bagaragaje Impungenge Ku Cyemezo Cyo Kwandika Kuri Leta Ubutaka Bw’Abaturage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Abasenateri Bagaragaje Impungenge Ku Cyemezo Cyo Kwandika Kuri Leta Ubutaka Bw’Abaturage

admin
Last updated: 17 March 2021 7:53 pm
admin
Share
SHARE

Abasenateri bagaragaje impungenge ko igikorwa cyo kwandika mu mutungo wa leta ubutaka abaturage batandikishije, kidashingiye ku itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage.

Kuri uyu wa Gatatu abasenateri bagize Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari baganiriye n’ubuyobozi bw’Ikigo Gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka, mu rwego rwo kumenya imiterere y’igikorwa cyo kwandika by’agateganyo kuri Leta ibibanza ba nyirabyo batandikishije.

Perezida wa Komisiyo Senateri Nkusi Juvénal yavuze ko iki gikorwa kigamije kumenya impamvu ubu butaka bwanditswe by’agateganyo kuri Leta, imikoreshereze yabwo, imikoreshereze y’umutungo uriho nk’inzu, amashyamba n’ibindi, n’icyo nyirabwo asabwa kugira ngo azabusubizwe igihe azaboneka.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’ubutaka Mukamana Esperance yabwiye Abasenateri ko ingingo ya 20 y’Itegeko rigenga ubutaka mu Rwanda iha inshingano buri wese yo kwandikisha ubutaka.

Yavuze ko itegeko rigenga ubutaka rishyira mu mutungo bwite wa Leta ubutaka butagira umuntu n’umwe ubufiteho uburenganzira bwihariye.

Ibyo ngo bivuze ko ubutaka butandikishijwe na bwo bwafatwa nk’aho butagira ubufiteho uburenganzira, kugeza igihe ubukoresha azabwandikisha.

Mukamana yavuze ko tariki 30 Ukuboza 2020, mu gihugu hose ubutaka butari bwanditse kuri ba nyirabwo bwageraga ku bibanza 1.499.845.

Ati “Ibi bibanza byahise byandikwa by’agateganyo kuri Leta by’agateganyo mu gihe hategerejwe ko ba nyirabwo bazaza kubwandikisha.”

Abasenateri bagaragaje impungenge z’uko iki cyemezo kidashingiye ku itegeko cyangwa ibwiriza kandi kigira ingaruka ku baturage ndetse itegeko nshinga rivuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa.

Basabye ko hakorwa ubukangurambaga abaturage bakandikisha ubutaka, aho kubwandika kuri Leta.

Senateri Nkusi Juvénal yabwiye Taarifa ko icyo bagamije ari ugutanga inama kugira ngo ibintu bisobanuke.

Ati “Ntabwo turarangiza ubusesenguzi ngo dukore raporo, nidusoza imyanzuro yacu tuzayigeza ku nteko rusange ya Sena iyifateho icyemezo, ari naho hazava imyanzuro y’aho Sena ihagaze kuri icyo kibazo.”

Ikigo cy’ubutaka kivuga ko umwaka ushize warangiye habaruwe ubutaka 11.539.974 mu gihugu cyose.

Abasenateri mu kiganiro n’ubuyobozi bw’ikigo cy’ubutaka

TAGGED:featuredSena
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abimukira Bamaze Igihe Kinini Mu Rwanda Bagiye Koroherezwa Kubona Ubwenegihugu
Next Article Perezida Magufuli Wa Tanzania Yapfuye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Abanywera Urumogi Muri Gereza Baburiwe

General Kabandana Yatabarutse

Rusizi: Meya Yasabye Abarimu Kureka Ubusinzi No Gutukana

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

Ebola Yagarutse Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?