Abasenateri bose batangiye ingendo mu turere twose tw’u Rwanda mu rwego rwo kureba uko muri rusange abaturage babayeho.
Ni uturere tw’Intara zose n’Umujyi wa Kigali, bakazibanda k’ugusuzuma imiterere n’imicungire y’imidugudu y’icyitegererezo ndetse n’isanzwe Leta yatujemo abaturage.
Abasenateri bazaganira n’abayitujwemo bababwire uko bayibayemo, haba abayibayemo nabi cyangwa abayibayemo bafite n’icyo bayiriramo.
Ku ikubitiro, Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance na Senateri Uwizeyimana Evode basuye Umudgudu wa Kitazigurwa mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana.
Bari bari kumwe n’abayobozi bo mu Karere ka Rwamagana.
Sen Nyirasafari na Sen Uwizeyimana baganiriye n’abaturage bari kwitegura kuzatuzwa muri uyu mudugudu, bababwira icyo babitekerezaho.
Umwe muri bo yabwiye Visi Perezidante wa Sena ati: “ …Nta kintu atankoreye, umwana wanjye yarize, tugeze muri uyu mudugudu baduha uretse ko njye yananiye ndayibasubiza…kandi dufite umutakano”.
Umudugudu aba batuerage batuyemo wubatswe mu mwaka wa 2010.
Ese ibibazo byagaragaye umwaka ushize ubu byarashize?
Ingendo z’Abasenateri basura abaturage ni ngarukamwaka. Iz’umwaka ushize zakozwe muri Gashyantare, 2022.
Icyo gihe raporo Abasenateri bakoze igatangarizwa itangazamakuru, yavugaga ko imwe mu mpamvu zituma imidugudu ititabwaho ari uko nta mukozi ‘uyishinzwe by’umwihariko’ uba mu zzego z’ibanze.
Abayobozi mu nzego z’ibanze babwiye Abasenateri ko haramutse habonetse umukozi ubihemberwa, akajya akurikirana uko imidugudu yitabwaho, byagabanya ikibazo cy’uko imwe isenyuka ntibone uko isanwa.
Raporo y’ibyo babonye icyo gihe yari yanditse muri paji 19.
Yavugaga ko ku midugudu 36 y’icyitegererezo yasuwe 23 (63.9%) yari ifite amazi meza, n’aho 13 (36.1%) ntayo yari ifite.
Imidugudu isanzwe 31 yasuwe, 19 muri yo (61.2%) yari ifite amazi meza, indi 12 (38.8%) ntayo ifite.
Hari mo ko hari imidugudu yagejejweho amazi meza ariko abayituye ntibavoma kubera ko robinets z’amavomo rusange zahise zipfa zidateye kabiri.
Muri iyi raporo hari handitsemo ko hari utuzu tw’amazi twafunzwe kubera kutishyura, abavomesha bamwe bakaba bari barimutse habura ubasimbura hari n’abaturage bananiwe kwishyura kubera kwishyuzwa amazi batakoresheje.
Mu midugudu y’icyitegererezo 36 yasuwe icyo gihe, umwe niwo basanze udafite amashanyarazi, n’aho mu midugudu 31 isanzwe, irindwi niyo yari idafite amashanyarazi.
Hari imidugudu imwe n’imwe abayituye binubiraga ko intsinga z’amashanyarazi zibaca hejuru ariko bo ntibayahabwe.
Mu bibazo abatuye iriya midugugu babwiye Abasenateri bari bayobowe na Hon Marie Rose Mureshyankwano, harimo icy’uko hari imidugudu ikoresha umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba udakora kubera ko batiri(batteries) zashaje, abaturage ntibashobore kuzisimbuza.
Mu midugudu ‘hafi ya yose’ yasuwe Biogaz ntizakoraga.
Ibi bituma abaturage badacana bigatuma imyanda yo mu bwiherero isubira inyuma, bukaziba, bigatera umwanda n’umunuko.
Impamvu biyogazi zitadakoraga ngo hari iy’uko zubatswe nabi, habura amase yo gukoresha kubera ko abatuye imidugudu batoroye inka.
Bivuze ko bari barahaye abantu biyogazi ngo bazakoreshe amase kandi nta nka boroye!
Hari n’aho amatiyo ajyana umwanda yazibye kubera gukoresha impapuro bisukura aho gukoresha amazi kubera kutayagira.
Kimwe mu bibazo bikomeye abatuye iriya midugudu bahura nacyo ni ukutagira amasambu hafi yabo, bikabasonjesha.
Ni ikibazo gikomeye kubera ko Abanyarwanda benshi batunzwe n’ubuhinzi.
N’aboroye ngo ntibabonaga ubwatsi, aboroye inka zikamwa bakabura aho bagurisha amata.
Hari aborojwe inka kandi badashoboye kuzitaho, zirapfa cyangwa barazigurisha.
Ku byerekeye ubukungu, icyo gihe hari abaturage babwiye abasenateri ko bibumbiye mu makoperative, Leta ibaha inkunga ariko baza guhomba kubera gucungwa nabi.
Hari n’abatujwe mu midugudu imyaka itanu ikaba ishize ariko batarahabwa ibyangombwa by’ubutaka nk’uko biteganywa n’amabwiriza ya MINALOC.
Ubwo Abasenateri bari bayobowe na Sen Mureshyankwano Rose babazaga abayobozi mu Turere basuye impamvu zateye ibibazo basanze mu midugudu, babasubije ko kimwe muri byo ari uko nta mukozi wihariye ushinzwe kubikurikirana.
Indi mpamvu batanze ni uko ‘hari n’abayobozi mu nzego z’ibanze babigizemo uburangare’ ndetse hari n’imishinga yo kwimura abaturage iba yarateguwe nabi, hakaba na ba rwiyemezamirimo bubatse nabi imidugudu bakayisondeka.
Haribazwa niba kuri iyi nshuro( Kamena, 2023) Abasenateri bazasanga ibibazo byabonywe na bagenzi babo mu mwaka wa 2022 byarakemuwe cyangwa niba bazasanga byarazambye!