Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburenganzira bwa muntu ryatangaje ko rihangayikishijwe n’ubwicanyi buri kubera muri Senegal.
Kuva imidugararo yatangira mu ntangiriro za Kamena, abantu 16 barishwe, abandi 500 barakomereka bitewe n’imyigarambyo ihamaze igihe.
Yatewe n’uburakari bwazamuwe n’ifungwa rya Ousmane Sonko utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Dakar.
Umuryango w’abibumbye uvuga ko ikibazo gikomeye muri iki gihe, ari uko polisi iri gukoresha amasasu ya nyayo mu gukwiza imishwaro abigaragambya bigatuma hari abahasiga ubuzima.
Umuvugizi w’iri shami witwa Seif Magango avuga ko n’ubwo Leta yashyizeho itsinda ry’abantu bakora iperereza kuri ibyo bikorwa, ikibazo gihari ari uko badahabwa rugari.
UN ivuga kandi ko abantu bose bizagaragara ko bagize uruhare muri ruriya rugomo rwahitanye abantu, akwiye kuzagezwa mu butabera hitatiwe ku kintu icyo ari cyo cyose.
Isaba ubutegetsi bwa Dakar ko bwafungura imwe muri televiziyo buherutse gufunga.
Ni yitwa Walfadjiri TV ikaba yari irimo ikurikirana uko imyigaragambyo yagendaga.
Icyo gihe Leta yatangaje ko iriya TV izafungwa mu gihe cy’iminsi 30.
Senegal irasabwa kandi gusubizaho murandasi aho ari ho hose mu gihugu kugira ngo abafite iby’ingenzi bashaka kuyikoresha, babikore batabangamiwe n’ibibazo byatewe n’abigaragambya.
UN ivuga ko Senegal itagombye gupyinagaza abaturage bayo yitwaje ko iri gukumira ko hari abazabangamira imyiteguro y’amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mwaka wa 2024.