Abantu 12 baraye batorewe kuba Abasenateri muri Sena y’u Rwanda, uretse babiri, abandi bose bari basanzwe muri uru rwego ruri mu nzego nkuru ziyobora u Rwanda.
Abo bantu 12 batowe mu bandi 28 bari biyamamaje.
Iteka rya Perezida riteganya ko kugira ngo Abasenateri 12 batorwe n’inzego zihariye hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu baboneke, Intara y’Amajyaruguru itora babiri, iy’Amajyepfo igatora batatu, Uburasirazuba bugatorwa batatu, Uburengerazuba bugatora batatu naho Umujyi wa Kigali ugatora umwe.
Komisiyo y’igihugu y’amatora yatangaje komu Ntara y’Amajyaruguru hatowe Dr. Nyinawamwiza Laetitia wagize amajwi 73.00% na Rugira Amandin wagize 62.61%.
Mu Ntara y’Amajyepfo hatowe Umuhire Adrie agira amajwi 70,42%, Uwera Pélagie ku majwi 62.91% na Cyitatire Sosthѐne we agira amajwi 61,74%.
Mu Burasirazuba harimo hatowe Bideri John Bonds wagize amajwi 80,46%, Nsengiyumva Fulgence agira 68,53% na Mukabaramba Alvѐra wagize 76,40%.
Mu Burengerazuba hatowe Dr.Havugimana Emmanuel n’amajwi, 69,45%, Mureshyankwano Marie Rose ku majwi 74,67%, na Prof Niyomugabo Cyprien wagize amajwi 67,88%.
Nyirasafari Espérance niwe watowe ngo ahagararire Umujyi wa Kigali kandi muri Sena icyuye igihe yari Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda akaba yagize amajwi 55,26%.
Urebye neza usanga muri abo bose baraye batowe abantu babiri ari bo bashya abandi bakaba bari basanzwe muri uru rwego.
Abo bashya ni Amandin Rugira na Cyitatire Sosthѐne, uyu akaba yari asanzwe ari umunyamabanga mukuru muri Sena y’u Rwanda.
Press Release: Provisional Results for the Senatorial Elections in Provinces and City of Kigali – 2024#RwandaDecides https://t.co/vdcQmuxcAs pic.twitter.com/iKHE62DvBU
— National Electoral Commission | Rwanda (@RwandaElections) September 16, 2024
Kuri wa Kabiri haratorwa abasenateri babiri bava mu mashuri makuru na Kaminuza bya Leta n’ibyigenga.
Hari abandi basenateri umunani bashyirwaho na Perezida wa Repubulika, bane bashyirwaho n’ihuriro ry’igihugu nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya politiki.
Mu minsi irindwi nibwo hazatangazwa ibyavuye muri aya matora mu buryo bwa burundu.