Itsinda ry’abasenateri bo muri Zimbabwe bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itanu. Ku ikubitiro baganiriye na Polisi y’u Rwanda ariko mu masaha ya nyuma ya saa sita bakaza kuganira n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB. Bari busure na Isange One Stop Center ku Kacyiru.
Itsinda ry’Abasenateri bo muri Zimbabwe rigize Komite ishinzwe amahoro n’umutekano mu nteko ishinga amategeko y’iki gihugu.
Muri iki gihe u Rwanda na Zimbabwe ni ibihugu bifitanye umubano ushingiye no kubuhahirane mu by’ubukungu ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano wa gisirikare.
Uretse kuba abacuruzi bo muri kiriya gihugu baherutse mu Rwanda bagasinyana amasezerano y’ubufatanye na bagenzi babo bo mu Rwanda, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Major General Albert Murasira aherutse muri kiriya gihugu.
Ahandi ibihugu byombi bikorana ni mu rwego rw’uburezi.
Minisiteri z’uburezi mu bihugu byombi nazo zasinye amasezerano asobanura uko abarimu bo muri Zimbabwe bazafasha u Rwanda kwihugura mu Cyongereza.
Inama yasinyiwemo amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’uburezi yasinywe hifashishijwe ikoranabuhanga.
Avuga ko Zimbabwe izoherereza u Rwanda abarimu bo kwigisha Icyongereza bagenzi babo bigisha mu mashuri abanza, ayisumbuye naza Kaminuza.
Bariya barimu bazafasha n’abandi bakozi mu zindi nzego zicyeneye abantu bakoresha Icyongereza kinshi nk’uko byanditswe ku rukuta rwa Twitter rwa Minisiteri y’uburezi.
Mu rwego rw’umutekano taliki 16, Ugushyingo, 2022 Minisitiri w’ingabo Major General Albert Murasira yagiye i Harare muri Zimbabwe gutsura umubano hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Zimbabwe.
Yahuye na mugenzi we uyobora Minisiteri y’ingabo muri kiriya gihugu witwa Hon Oppah Muchinguri wari uherekejwe n’Umugabo w’ingabo za Zimbabwe bagirana ibiganiro mu mikoranire hagati y’ingabo z’ibihugu byombi.
Umugaba w’ingabo za Zimbabwe yitwa Gen Philip Valerio Sibanda.
Nta makuru aratangazwa ku byo abayobozi bombi baganiriye ariko muri rusange ibihugu byombi[u Rwanda na Zimbabwe] bibanye neza.