Ndi Mwiza, Nzi N’Ubwenge, Nje Gufasha Abafite Ibibazo Byo Mu Mutwe …:Ikiganiro Ushaka Kuba Miss Rwanda

Umwe mu bakobwa baharanira kuzambara ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda mu mwaka wa 2022 witwa Melissa Keza avuga ko yiyiziho ubwiza n’ubwenge. Ndetse ngo nta n’umuco yataye.

Afite umushinga avuga ko natsindira ririya kamba azashyira mu bikorwa, ukaba ari uwo gufasha abantu kumenya ubuzima bwo mu mutwe no gufasha uwo bwahunganye, ntahabwe akato kandi ashobora gufashwa agakira cyangwa akoroherwa.

Ikiganiro:

Taarifa: Melissa Keza ni muntu ki?

- Advertisement -

Keza: Nitwa Keza Melissa mfite imyaka 20 nize amashuri abanza muri Saint Joseph mu Karere ka Kicukiro, ayisumbuye nyiga i Maranyundo Girls School mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera, ubu ndi muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuzima bwo mu mutwe, clinical psychology. Ndi kurangiza umwaka wa kabiri.

Ntuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kicukiro, Akagari ka Ngoma, Umudugudu w’Isangano, hafi y’aho bita Ziniya.

Taarifa: Ni iki cyaguteye kuza mu irushanwa ryo kuba Nyampinga w’u Rwanda? Igitekerezo wazanye ni ikihe?

Keza: Ubundi igitekerezo cyo kujya muri Miss Rwanda 2022 cyaje mu gihe gito gishize, ni ukuvuga mu mwaka ushize mu kwa 11. Icyo gihe nari mfite umushinga wanjye kandi n’ubu ngikomezanyije. Uwo mushinga niwo watumye ntekereza niba ntacya muri Miss Rwanda.

Taarifa: Uwo mushinga ni bwoko ki?

Keza: Ni umushinga udafite aho utandukaniye n’ibyo niga. Mu Cyongereza nawise ‘Raising Mental Health Awareness in Fighting Stigma’, mu Kinyarwanda ni ‘Ubukangurambaga ku buzima bwo mu mutwe mu kurwanya akato’.

Nasanze kuba abantu bafite ubuzima bwo mu mutwe budahagaze neza bahabwa akato birushaho kubazahaza bityo nsanga bikwiye ko abantu basobanurirwa ko abafite kiriya kibazo ari abantu nk’abandi, ko hari uburyo bakwitabwaho, ntibatereranwe.

Imyumvire ku buzima bwo mu mutwe ntiragera hejuru  mu Banyarwanda benshi. Iyo umuntu afite uburwayi bwo mu mutwe nk’agahinda gakabije cyangwa se indwara ikomeye bita schizophrenia ( hari abayita gusara), akenshi abantu baramwitarura, bakamuha akato kandi mu by’ukuri hari uburyo yafashwa.

Uzumva hari abavuga ngo runaka uriya yarasaze, ni ibintu by’iwabo…kandi burya ni indwara nk’izindi, ishobora kuvurwa igakira cyangwa ikoroherwa.

Hari n’ubwo umuntu ufite ikibazo kimukomereye agatekereza kwiyahura, abantu batangira kumva ko yatewe n’amashitani ariko sibyo. Dukwiye kubifata nk’ibintu bisanzwe, ahubwo tukamuba hafi kuko icyo aba akeneye cyane ni ukumutega amatwi.

Mu mugambi wanjye rero nzasobanurira abantu uko wafasha umuntu nk’uwo kugira ngo abeho ntiyiyahure.

Umuntu wigunze aba akeneye umwegera akamubwira ko afite agaciro mu maso y’abandi.(Photo@The New York Times)

Nzafasha abantu muri rusange kumva ko ubuzima bwo mu mutwe ari igice kigize ubundi buzima bwa muntu, ko hari uburyo wafasha uwo bwahungabanye utamuhungabanyije kurushaho.

Taarifa: Kuba uzabikora birumvikana ariko se urabikora ute? Uzajya uzenguruka mu ngo? Uzabikora mu buhe buryo?

Keza: Hari uburyo bubiri nateganyije. Ubwa mbere ni ubukangurambaga nzakora bugamije guha abantu ubumenyi bw’ibanze ku buzima bwo mu mutwe mbikorere mu bigo by’amashuri, n’ahandi.

Hanyuma nzabwira abantu ko ari byiza kwishyira mu mwanya w’umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe kugira ngo ubone uko umufasha. Si byiza ko uko ubonye umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe wiruka, ukamuhunga.

Taarifa: Hari ikintu uvuze kitwa ‘kwiyahura’. Kuri wowe, umuntu yiyahuye aba ari ikigwari cyangwa aba ari intwari?

Keza: Nsubije icyo kibazo navuga ko kwiyahura atari ubutwari yewe si n’ubugwari gusa umuntu wiyahuye njye ndamwumva! Burya ikintu kitagushimishije nicyo kintu cya mbere  kibaho kibi! Kugira ngo umuntu azagere ku rwego rwo kwiyica akivana ku isi, burya biba byakomeye.

Ikindi ni uko muri iki gihe uwo muntu ajya kwiyahura kuko yabuze wa muntu afungukira ngo amubwire akari ku mutima we arebe ko yamugoboka cyangwa amwumve.

Erega burya nta muntu ugira igitekerezo cyo kwiyahura rimwe ngo ahite abikora, akenshi aba yarabigerageje mu buryo runaka.

Hari n’abiyahura mu buryo buziguye babinyujije mu gukoresha ibiyobyabwenge noneho kwiyambura ubuzima bya burundu bikazaza ariwo muti wa nyuma!

Ubusobanuro n’aha bariya bantu biyahura ni uko baba bumva ko ari bwo buruhukiro, ni bwo buhungiro.

Taarifa: Ko mu bya Miss bavuga ko Miss aba afite ubwiza, ubwenge n’umuco. Wowe wumva ubifite, iyo wirebye usanga uri mwiza?

Keza:  Ibyo bitatu ndabifite, ndi mwiza(aseka) n’ubwenge ndabufite kandi ndubaha mfite indangagaciro z’umuco w’Abanyarwanda. Ujya gufata umwanzuro wo kuzaba Nyampinga w’u Rwanda kuko uba ubona ko ibyo byose ubifite mu rugero runaka.

Keza Melissa mu kiganiro na Taarifa

Taarifa: Umuco ni ikintu kigari. Umuntu utakuzi mutabana ni iki wamubwira ufite cyemeza ko ufite umuco?

Keza: Icyerekana ko mfite umuco ni ururimi mvuga rw’Ikinyarwanda kandi urabizi ko ururimi kavukire ari kimwe mu bintu binini bigize umuco. Nkunda iki gihugu nk’indangagaciro, hari n’ibindi. Icyo nakongeraho ni uko kugira umuco ari ibikorwa byerekana ko warezwe, si ukwambara ukikwiza gusa cyangwa kwitaba ‘karame’.

Taarifa: Ni nde ukubera icyitegererezo mu buzima bwawe?

Keza: Ni Madamu Jeannette Kagame. Impamvu ni uko yaduhaye urubuga, twe abakobwa kugira ngo dukore twige, yadufunguriye imiryango kandi rwose nk’umukobwa ngomba kubizirikana.

Taarifa: Birumvikana ko ibyo ukora ari ugushima ko Madamu Jeannette Kagame yashyizeho urwo rubuga,  ariko se mu mibereho yawe ya buri munsi, uwo wigana ushingiye ku mikorere ye, bigaterwa n’uko umubona bya buri munsi ni nde?

Keza: Uwo ni Mama wambyaye. Ni umubyeyi nkunda. Niwe tubana kenshi, uko nitwara byiza niwe mbicyesha kandi aranyobora akambwira uko nakwitwara mu bibazo. Niwe muyobozi wanjye wa hafi.

Taarifa: Ese Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda yitwa nde?

Keza: [Abanza gutinda]…Minisitiri w’ubuzima yitwa Ngamije…Euh ni Dr Daniel Ngamije

Taarifa: Umupaka u Rwanda ruherutse gufungura uruhuza na Uganda witwa gute?

Keza: Ni umupaka wa Gatuna uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi.[]

Taarifa: Abantu bashaka kugutora ni ubuhe butumwa wabageneye?

Keza: Abantu bashaka kuntora ndabibutsa uburyo babikoramo. Ni ugukanda *544*1*28 urwego.

Bashobora no kujya ku rubuga www.igihe.com.

Nibantora nzazana uburyo bwiza bwo gufasha umuntu kugira ubuzima buhereye ku buzima bwo mu mutwe bwiza kuko ari bwo shingiro y’ubundi buzima bwose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version