Alexandre Geniez Yegukanye Agace ka 5 Ka Tour Du Rwanda 2022

Umufaransa Alexandre Geniez yegukanye agace ka gatanu ka Tour du Rwanda, katangiriye mu Karere ka Muhanga kagasorezwa i Musanze mu ntera ya kilometero 129,9.

Uyu mugabo ukinira TotalEnergies ni agace ka kabiri yegukanye, nyuma y’agafungura iri rushanwa mu Mujyi wa Kigali.

Geniez yaje ku mwanya wa mbere akoresheje 3h12’14”, akurikirwa na Rolland Pierre na we w’Umufaransa ukinira B&B Hotels wakoresheje 3h12’17”.

Umunyarwanda waje ku mwanya wa hafi ni Manizabayo Eric ukinira Benediction Ignite, wakoresheje 3h12’17”.

- Advertisement -

Nyuma y’isiganwa rya none, ku mwaya wa mbere ku rutonde rusange haje Madrazo Ruiz Angel wo muri Espagne ukinira Burgos-BH, umaze gukoresha 13h57’52”. Unu bi we wambaye umwenda w’umuhondo.

Ku mwanya wa kabiri hari Tesfazion Natnael ukomoka muri Eritrea ukinira Drone Hopper – Androni, umaze gukoresha 13h57’52”. Ku mwanya wa gatatu hari umunya-Ukraine Budiak Anatolii wa Terengganu Polygon, umaze gukoresha 13h57’58”. Babiri bamuri imbere bamurusha iby’icumi 06.

Umunyarwanda uza hafi ku rutonde rusange ni Muhoza Eric uri ku mwanya wa munani, amaze gukoresha 13h59’28”, aba mbere bamurusha amasegonda 01’36”.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version