Abashinjacyaha Berekeje Muri Zimbabwe Mu Iperereza Kuri Mpiranya, Hatahiwe Afurika y’Epfo

Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego rwasimbuye Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (IRMCT) Serge Brammertz, yasoje uruzinduko muri Zimbabwe, mu biganiro byo ku rwego rwo hejuru bigamije gushaka ubufatanye mu iperereza ku bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi batarafatwa.

Abarimo gushakishwa ku isonga hari Protais Mpiranya wayoboraga abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana, n’abandi batanu barimo Fulgence Kayishema.

Urwo ruzinduko rw’i Harare rwatangiye ku wa 2 Ukwakira rusozwa kuri uyu wa Kane.

Brammertz yagiranye ibiganiro na Visi Perezida wa Zimbabwe Constantino Chiwenga “wemeje ko Zimbabwe izafasha mu gushakisha abakekwaho ibyaha byo mu Rwanda.”

Uru ruzinduko rubaye mbere y’uko ageza raporo ku Kanama k’Umuryango w’Abibumbye Gashinzwe Umutekano (UNSC) muri uku kwezi.

Raporo y’ibikorwa by’Urwego hagati ya tariki 1 Nyakanga 2020 na 30 Kamena 2021, iheruka kuvuga ko hakomeje amaperereza ngo “hemezwe aho Mpiranya aherereye.”

Iti “Mu gihe cyatangiwe raporo, Ibiro by’Ubushinjacyaha byongereye imikoranire n’ubuyobozi bwa Zimbabwe. Byishimira uburyo yongeye gushimangira ubufatanye bwuzuye kandi butanga umusaruro.”

Uretse Visi Perezida Chiwenga, Brammertz yanahuye na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kazembe Kazembe, Minisitiri w’Ubutabera Ziyambi Ziyambi, n’itsinda ryashyizweho na Guverinoma ya Zimbabwe rigamije gutanga ubufasha mu iperereza.

Urwego ruvuga ko “ubufatanye bwuzuye kandi butanga umusaruro bwa Repubulika ya Zimbabwe ni ingenzi cyane mu gukomeza amaperereza, harimo no kuba bizwi ko bamwe mu bashakishwa bari ku butaka bwayo.”

Brammertz kandi yahuye na bamwe mu badipolomate b’ibihugu bikomeye bakorera muri Zimbabwe.

Urugendo ruzakomereza muri Afurika y’Epfo

Ibiro bya Brammertz byemeje ko ku wa 8-9 Ugushyingo 2021, azaba ari i Pretoria, aho azahura n’abayobozi barimo abo muri Minisiteri y’umutekano, Polisi, Minisiteri y’Ubutabera, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’abadipolomate.

IRMCT yagaragaje ko nko kuri Afurika y’Epfo hari ikibazo kijyanye no kuba yarinangiye, ku buryo nka “Kayishema atarafatwa kubera ko habuze ubufatanye na Afurika y’Epfo.”

Na nyuma y’imyaka myinshi ngo nta cyahindutse, ndetse ngo n’ubusabe buheruka bw’Urwego, hashize igice cy’umwaka butarasubizwa.

Inyandiko y’Urwego ikomeza iti “Ikizibandwaho mu biganiro ni ubufatanye bwa Repubulika ya Afurika y’Epfo n’Ibiro by’Umushinjacyaha Mukuru w’Urwego mu gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside n’ibyaha ndengakamere byakozwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, batarafatwa.”

“Nk’uko Umushinjacyaha yakomeje kubigaragariza UNSC, Afurika y’Epfo yananiwe gufata n’umwe mu bakekwaho icyaha bari ku butaka bwayo. Byongeye, hari ibirari byinshi biganisha muri Afurika y’Epfo ku mubare munini w’abakekwaho uruhare muri Jenoside, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo butigeze butangaho ubufasha ngo bafatwe.”

Ubushinjacyaha buvuga ko bwizeye ko muri urwo ruzinduko, wenda icyo gihugu kizafasha “ubutabera ku bazize Jenoside bugatangwa.”

Leta zunze Ubumwe za Amerika yashyizeho igihembo cya miliyoni $5 ku muntu wese uzatanga amakuru azatuma abantu bari ku rutonde rw’abashakishwa, batabwa muri yombi.

Mpiranya afatwa nk’umwe mu batanze itegeko ryo kwica Uwilingiyimana Agathe wari Minisitiri w’Intebe, abasirikare 10 b’Ababiligi bamurindaga n’abandi banyapolitiki bakomeye bicanwe n’imiryango yabo Jenoside igitangira.

Inyandiko zisaba ifatwa rya Mpiranya w’imyaka 60 zimurega ibyaha birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu, itoteza n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version