Kuri uyu wa Mbere taliki 03, Nyakanga 2023 Ubushinwa bwasohoye imodoka ikoresha amashanyarazi bivugwa ko ari yo yihuta kurusha izindi ku isi. Ishobora kwiruka ibilometero 350 mu minota 15.
Bayize BYD Denza N7, ikaba ifite ifite amoko atandukanye kandi ari mu biciro binyuranye.
Hari ubwoko bufite agaciro kari hagati y’amafaranga y’Ubushinwa (Yuan) ¥319,800 na ¥379,800 ni ukuvuga hafi $44,100 ugenekereje.
Ku rundi ruhande, hari ubwoko bw’iyi modoka budakoresha ikoranabuhanga bita DiSus-A system bugura hagati ya ¥301,800 na ¥321,800 ($41,600 to $44,400).
Abakoze iriya modoka bayihaye izina ry’Ijisho ry’Imana( God’s Eye).
Impamvu y’iri zina ni uko ifite ikoranabuhanga ritigeze ribaho.
Baryita “Advanced Intelligent Driving Assistance System” rituma yirinda impanuka iyo ari yo yose, yaba itewe nayo ubwayo cyangwa biturutse ku kindi kintu cyaba kiyisagariye.
Iritwara kandi ikamenya no kwirinda icyo ari cyo cyose cyayangiza.
Imbere muri yo harimo ibirahure bitandatu( screens) bifasha abayirimo kureba no kumenya imikorere yayo, abashoferi bakamenya uko motari ziri gukora, mbese ubuzima bw’imodoka bwose bakaba babureba.
Ikindi ni uko muri ibyo birahure hari n’iby’imyidagaduro.
Ikora ikoresheje ibyuma bya radars ndetse n’ibyumvirizo(sensors) bituma itagonga, itarenga ‘feux rouges’ cyangwa ngo isagarira umunyamaguru wambuka inzira y’abanyamaguru.
Imodoka Denza N7 ifite moteri ebyiri zifite ubushobozi butandukanye bwo kubika no gukoresha amashanyarazi.
Ubushinwa buri gukora uko bushoboye ngo bube ubwa mbere mu nzego zose zigize ikoranabuhanga.
Icyakora bukora ibintu nyuma y’uko hari abandi babikoze kandi akenshi baba ari Abanyamerika.
Imodoka zikoresha amashanyarazi zatangiye gukorwa n’ikigo cy’umugabo witwa Elon Musk.
Icyo kigo yakise Tesla.
Ni izina yagihaye mu rwego rwo guha icyubahiro umuhanga mu bugenge witwa Nikola Tesla, uyu akaba yari Umunyamerika wakomokaga muri Serbia wakoze imashini zakira kandi zigakwiza amashanyarazi.
Tesla yavutse taliki 10, Nyakanga, 1856 atabaruka taliki 07, Mutarama, 1943.
Kuba Abashinwa bagiye gushyira ku isoko imodoka zikoresha amashanyarazi byatangiye gukura umutima ibigo by’Abanyaburayi n’Abanyamerika bikora imodoka zo muri ubwo bwoko kubera gutinya ko buzabatwara isoko.