Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping yabwiye itsinda ry’inararibonye mu ishyaka riyoboye u Bushinwa ko iki gihugu kigomba gushyiraho uburyo buhamye bwo kwihaza mu ikoranabuhanga ry’ubwoko bwose.
Kimwe mu bintu bivugwa ko bituma u Bushinwa buhora inyuma y’Amerika mu bukungu ni uko akenshi ikoranabuhanga Abashinwa bakora baba barirahuye ku Banyamerika.
Ibi ariko ngo ntibitangaje kubera ko 60% by’ikoranabuhanga ryose riri ku isi rikorerwa muri Amerika abandi bakaryigana.
Iki nicyo u Bushinwa bushaka guca!
Perezida Xi yavuze ko bibabaje kuba igihugu cye kikirambirije ku ikoranabuhanga Amerika ikora, akavuga ko bidakwiye ko hari ibikoresho batumiza muri Silicon Valley.
Abantu 24 bagize itsinda ry’inararibonye mu ishyaka riyobora u Bushinwa babwiwe ko igihe kigeze ngo u Bushinwa burekere aho kurambiriza ku ikoranabuhanga ry’ahandi, bityo ko za Kaminuza zigomba guhabwa ibyo zikeneye byose kugira ngo ziteze imbere ubumenyi n’ikoranabuhanga kandi mu ngeri zose.
Amerika n’inshuti zayo barusha u Bushinwa iterambere mu ikoranabuhanga ry’ibanze rikoreshwa mu gukora telefoni, mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga rihambaye.
Abahanga mu ikoranabuhanga bavuga ko igihugu cya mbere gifite murandasi yihuta ari Koreya y’epfo, hanyuma igifite inganda zikora robots zihambaye kikaba u Buyapani.
Ikindi ni uko u Buyapani n’u Buholandi biherutse gusinyana amasezerano yo gukomanyiriza u Bushinwa ngo ntibabuhe ibikoresho by’ibanze inganda zikenera mu gukora mudasobwa na telefoni zigezweho.
Ni icyemezo bivugwa ko cyafashwe kubera igitutu cy’i Washington.
Ikinyamakuru cya Leta y’u Bushinwa kitwa Xinhua( bivuga u Bushinwa Bushya Kinyarwanda) kivuga ko mu mwaka wa 2021 ari bwo ubutegetsi bw’i Beijing bwatangije umugambi urambye w’uko mu mwaka wa 2035 u Bushinwa buzaba ari igihugu cya mbere ku isi mu ikoranabuhanga.
Uretse guteza imbere imyigire igamije ikaranabuhanga rihanitse mu nganda, u Bushinwa burashaka no kubaka igisirikare kihagazeho mu ikoranabuhanga kurusha Amerika cyangwa abandi abo ari bo bose.