Kirehe: Bamenye Uburyo Bwiza Bwo Guhinga Urutoki

Close-up of banana tree or musa paradisiaca with a blurred background photographed in a greenhouse in the botanical garden.

Mu Murenge wa Mushikiri mu Karere ka Kirehe hari Koperative y’abahinzi bise“Mushikiri Farmers cooperative” ihinga urutoki bya kijyambere k’uburyo insina imwe yera igitoki kipima Ibilo 130.

Ni ibilo bingana hafi n’iby’imifuka itatu ya sima.

Koperative ya bariya bahinzi igizwe n’abantu 1,400, bakaba bahinga ku buso bwa Hegitari 1,248.

Iyo urutoki rweze, basarura neza k’uburyo hari ubwo basarura toni 20 ku munsi n’aho mu gihe kitari icy’umwero bagasarura hafi toni 10 ku munsi.

- Advertisement -

Muri aka Karere haherutse kubera imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa b’aka Karere gukora kuri Tanzania.

Muri ryo niho hamurikiwe biriya bitoki.

Mu byo habamuritse hari kimwe cyo mu bwoko bw’inyamunyo cyapimaga toni 132.

Umuyobozi w’iriya Koperative yabwiye itangazamakuru ko basanze guhinga insina zitwa ‘Injagi’ ari byo bitanga umusaruro kuko zikura vuba kandi zigakura neza.

Mushikiri iri mu mirenge yeza urutiki rwinshi mu Rwanda

Emmanuel Ndayambaje niwe uyobora iyo Koperative.

Yabwiye ikinyamakuru gikorera mu Burasirazuba bw’u Rwanda kitwa Muhaziyacu ati: “Ibanga ntarindi ni uguhinduka mu myumvire, tugakorana ubuhanga harimo gukoresha ikoranabuhanga, gufumbira, kwita ku rutoki kuva turuteye dushiyiraho ifumbire, tukanubahiriza inama tugirwa z’uburyo twakwita ku rutoki, ikindi tugahinga insina z’injagi kuko zitanga umusaruro cyane ugereranzije n’ubundi bwoko bwazo.”

Avuga ko buri munyamuryango afite umurima we ariko bakagira n’undi bahuriyemo nk’abasangiye Koperative.

Bituma babonera hamwe imbuto nziza z’insina n’ifumbire mvaruganda ikabageraho.Umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe iterambere ry’Amakoperative Musonera Anselme asaba  abandi bahinzi kujya muri koperative mu rwego rwo gukorera hamwe hagamijwe  kugera ku musaruro uhagije, no kubona byoroshye izindi serivisi Akarere gafashamo abishyize hamwe.

Akarere ka Kirehe kabarurwamo amakoperative ane ahinga urutoki.

Ikigereranyo cy’umusaruro uboneka kuri hegitari toni 15   mu gihe ubuso urutoki ruhingwaho mu Karere kose bungana na hegitari ibihumbi 21.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version