Umugaba wungirije w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo ushinzwe ibikorwa bya gisirikare n’iperereza Général de Brigade Jérôme Chico Tshitambwe yabwiye itangazamakuru ko intambara igihugu cye kiri gutegura k’u Rwanda kizayitsinda byanze bikunze.
Yabivugiye mu kiganiro yahaye ishami ry’itangazamakuru mu gisirikare cya DRC, hari ku wa Mbere taliki 20, Gashyantare, 2023 nk’uko Radio Okapi ya MONUSCO ibyemeza.
Général de Brigade Jérôme Chico Tshitambwe yagize ati: “ Iyi ntambara mubona bayitugabyeho ubwo twari duhugiye mu kurwanya ADF n’indi mitwe ikorera muri Ituri. Icyakora ingabo zacu ziri gukora akazi kazo kandi intambara tuzarwana n’u Rwanda tuzayitsinda. Ibice byose M23 n’u Rwanda bigaruriye tuzabibambura nta biganiro twiriwe dugirana nabo.”
Jérôme Chico Tshitambwe amaze iminsi mu ngendo z’akazi yoherejwemo na Perezida Tshisekedi ngo aganire na bagenzi be bashinzwe ubutasi n’ibikorwa bya gisirikare mu ngabo z’ibihugu bigize SADC.
Intego ni uko ibyo bihugu byakorana na DRC mu guhangamura M23 imaze iminsi yarababereye ibamba.
Yabwiye itangazamakuru ry’igisirikare cye ko ibyo M23 yakoze byose izabihanirwa, ngo ni ikibazo cy’igihe ‘kitaragera.’
Uyu mugaba wungirije w’ingabo za DRC avuga ko muri iki gihe ubutegetsi bw’i Kinshasa buri gukorana n’ibindi bihugu kugira ngo bugure intwaro zizabufasha kwivuna M23.
Avuga ko kuba Kinshasa yarakomorewe ku bihano yari yarafatiwe by’uko itagura intwaro, ari ingirakamaro mu ntambara DRC iri kurwana muri iki gihe.
Ati: “ Aho maze iminsi ngenda naganiriye na benshi kandi ibiganiro byacu biri butange umusaruro mu gihe kitarambiranye.”
Abivuze nyuma y’uko ikinyamakuru Africa Intelligence kuri uyu wa Kabiri taliki 21, Gashyantare, 2023 cyasohoye inkuru ivuga ko DRC iherutse kugura drones z’u Bushinwa zikomeye cyane zo kuzakoresha mu ntambara na M23.
Nta gihe kinini gishize na Turikiya igurishije intwaro kuri iki gihugu.
Ibyo kandi biravugwa mu gihe hari amakuru ashingiye ku bimenyetso bidakuka y’uko DRC ikoresha abacanshuro bo mu mutwe Wagner w’Abarusiya.
U Rwanda ntirushaka intambara…
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda wungirije Me Alain Mukularinda avuga ko u Rwanda nta ntambara ruzashoza kuri DRC ariko ko niruterwa rizitabara.
Mu kiganiro ‘Ishusho y’Icyumweru’ cya RBA, Mukularinda aherutse kuvuga ko ibibazo bya DRC ari byayo n’abaturage bayo barimo n’ababa muri M23.
Ibyo ngo si umutwaro w’u Rwanda kandi nta n’ukwiye kubirwikoreza.
Mukularinda avuga ko kuba hari ibitaro DRC yagabye ku Rwanda mu bihe no mu buryo butandukanye ari ubushotoranyi bwashakaga gukururira u Rwanda mu ntambara na DRC.
Ibyo ariko ngo ntirwabikora keretse hagize urushotora akarutera, icyo gihe ngo rwakwitabara.
N’ubwo ari uko bimeze, ku rundi ruhande, ibiganiro bya Politiki birakomeje ariko bisa n’aho bitari gutanga umusaruro wifuzwa ngo amahoro aboneke mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Indi nkuru bijyanye: