Ambasaderi James Kimonyo yasabye abashoramari bo mu Bushinwa gusura u Rwanda bakirebera aho bashobora gushora imari.
Yabigarutseho ubwo yatangizaga k’umugaragaro igikorwa cyiswe ‘Meet Rwanda in China’, kigamije kugaragaza amahirwe y’ishoramari ari mu Rwanda.
Hari no mu rwego rwo kumenyekanisha Made in Rwanda, guteza imbere ubukerarugendo n’umuco no guhuriza hamwe Abanyarwanda baba mu Bushinwa kugira ngo bamenyane bagire n’uruhare mu iterambere ry’igihugu cyabo.
Meet Rwanda in China yatangiye kuri uyu wa Gatanu Tariki 01, Kanama, mu Mujyi wa Wuhan mu Ntara ya Hubei kugeza kuya 02, Kanama, 2025.
Cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa k’ubufatanye n’Abanyarwanda baba yo.
James Kimonyo yahamagariye abitabiriye umunsi wa mbere w’iki gikorwa gusura u Rwanda kugira ngo bavumbure amahirwe menshi igihugu gifite mu ishoramari.
Hari sosiyete zirenga 200 zo mu nzego zitandukanye mu Bushinwa zitabira iki gikorwa.
Muri iki gikorwa biteganyijwe ko hazaba ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru ku bucuruzi, bizakorwa k’ubufatanye n’Ikigo cy’u Bushinwa gishinzwe guteza Imbere Ubucuruzi Mpuzamahanga (China Council for the Promotion of International Trade).